Ubutumwa bwa KNC ku Mujyi wa Kigali

Kakooza Nkuliza Charles akaba Perezida wa Gasogi United FC  yashimiye Umujyi wa Kigali ku bufatanye impande zombi zari zimaze igihe zigirana, avuga ko bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abana n’urubyiruko mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku wa  02 Kamena 2026 ni bwo ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali bwamenyesheje amakipe arimo na Gasogi United , AS Kigali na Kiyovu Sports ko butazongera amasezerano y’imikoranire nayo aho bwahaga buri kipe miliyoni 100 Frw ku mwaka.

Kakooza yavuze ko urugendo rwakozwe hagati ya Gasogi United n’Umujyi wa Kigali rwatanze umusaruro ugaragara, by’umwihariko binyuze muri gahunda yo gushakisha no guteza imbere impano z’abakiri bato.

Yagize ati: “Reka nshimire byimazeyo urugendo rwiza twagiranye, rwashobotse kubera ubufatanye bukomeye hagati ya Gasogi United Football Club n’Umujyi wa Kigali, ndetse ndahamya ko bwatanze umusaruro”

Yakomeje avuga ko gahunda yo kuvumbura no guteza imbere impano yabereye icyizere urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda, bamwe babasha kubona amahirwe yo kwiga no gukomeza inzozi zabo mu mupira w’amaguru.

Perezida wa Gasogi United yavuze ko nubwo ubu bufatanye bugiye kurangira, ibikorwa byagezweho bizakomeza kugaragara mu buzima bw’abagenerwabikorwa babwo ndetse no mu iterambere rya siporo nyarwanda.

Ibitekerezo