Ubutumwa bwa Papa Leo XIV kuri Noheli
Mu gihe abakristu b’isi yose bazirikana ivuka rya Yezu/Yesu Kristu, Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bwiganjemo ko umucyo winjiye mu isi.
Mu butumwa yatanze yagize ati: “Binyuze mu Mwana Yezu wavukiye i Betelehemu, Imana yahaye isi ubuzima bushya: ubuzima bwa yo, ku bw’abantu bose. Si igisubizo cyihuse ku bibazo byose by’isi, ahubwo ni inkuru y’urukundo idukora ku mutima. Ni urukundo rutwiyegereza, rukatubaza: ese uru rukundo rurahagije mu guhindura amateka yacu”?
Papa yibukije ko mu binyejana byinshi byashize, abantu hirya no hino ku isi bagiye bahanga amaso mu kirere, bareba inyenyeri zicecetse, bazita amazina, banazibonamo amashusho atandukanye.
Mu nzozi za bo n’icyifuzo cyo kumenya ejo hazaza, bageragezaga gusoma ibizaza biturutse mu ijuru, bashakira hejuru ukuri baburaga mu buzima bwa bo bwo munsi. Ariko, nk’abakorera mu mwijima, bakomeje kuzimira no kuyoba, bagaterwa urujijo n’ibyo ubwenge bwa bo bwonyine bwavugaga.
Yakomeye avuga ko mu ijoro rya Noheli, hasohoye umucyo mushya: “Abantu bagendaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi; abari batuye mu gihugu cy’umwijima mwinshi, umucyo wabarasiye” (Yesaya 9:2).
Ni inyenyeri itangaje isi yose, nk’urumuri rucanye bushya, rufite ubuzima kandi rucanye: “Uyu munsi, mu murwa wa Dawidi, mwavukiwe Umukiza ari we Mesiya, Nyagasani” (Luka 2:11).
Ati: “Muri icyo gihe n’aho turi—mu buzima bwacu bwa buri munsi—iyo ataza ntitwari kubaho tutamufite. Uwatwihariye akaduha ubuzima bwe, ubu aturanye na twe, atuyemo, kandi amurikira ijoro ryacu n’umucyo w’agakiza. Nta mwijima n’umwe uyu mucyo utashobora kumenagura”.
Ni yo mpamvu Papa aduhamagarira kwakira Yezu wavukiye mu bukene n’ubwiyoroshye, tukamureka akinjira mu mateka yacu, mu mitima yacu no mu mibereho yacu. Urukundo rwe ni rwo rukumbi rushobora kudukura mu mwijima rukatwereka inzira y’amahoro, y’icyizere n’ubuvandimwe.
Kuri Noheli, isi ihabwa impano idasanzwe: umucyo utazima, uduhamagarira guhinduka no guhindura amateka yacu binyuze mu rukundo.
