AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Ubutumwa bwihariye Madamu Jeannette Kagame yageneye abagore

Madamu Jeannette Kagame yasabye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guharanira ubuzima bwiza, ku kubaka imiryango ihamye no gushimangira Ubunyarwanda, gukunda no guharanira kwimana u Rwanda.

Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026.

Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko Isi iri guca mu bihe by’umutekano muke, bityo bakwiye kwiga uko babicamo neza.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere abagore bakwiye kuzirikana uruhare rwabo.

Ati “Igihe u Rwanda rukomeje gutera imbere no kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga, biradusaba kongera gutekereza uruhare rw’abagore ku ruhare rwacu nka ba mutima w’urugo mu kubaka umuryango uhamye kuko iterambere ry’igihugu ritangirira mu muryango kandi umugore akaba inkingi ikomeye yubaka kandi ikomeza umuryango.”

Ubutumwa yatanze kandi bwibanze ku ngingo zitandukanye zirimo:

Kubaka imiryango ihamye: Yasabye abagore barenga 2,000 bari bitabiriye iyi nama kongera gutekereza ku ruhare rwabo nka “Mutima w’urugo” mu kubaka umuryango uhamye, kuko iterambere ry’Igihugu ritangirira mu muryango.

Gutoza Ubunyarwanda: Yagaragaje ko “Ubunyarwanda buravukanwa ariko cyane cyane buratozwa,” asaba ababyeyi gufata inshingano zo gutoza abato indangagaciro z’umuco n’ururimi.

Ati “Ubunyarwanda buravukanwa ariko kandi buratozwa. Aha ni naho dufite inshingano zikomeye nk’ababyeyi bahekeye u Rwanda. Ni gute dutoza abato indangagaciro z’ingenzi, tukagira imiryango yubakitse koko kandi tukabihuza n’iterambere ryacu.”

Kwimana u Rwanda: Yabibukije ko bagomba guhorana umuco wo “kwimana u Rwanda” no kurukunda mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko nta wundi uzarububakira.

Yibukije ko mu gihe cy’Urugamba rwo kubohora Igihugu, abagore barugizemo uruhare rukomeye kandi banakomeza gutoza abana indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Yakomeje agira ati “Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, abagore bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu, ndetse n’abo bana babaye impfubyi… iyo myumvire ni yo yatumye RPF Inkotanyi ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, uhereye ku mateka yo kubohora igihugu.”

Kuba umusemburo w’impinduka: Yasabye abagore gukomeza kuba imbarutso y’impinduka mu mitekerereze, mu myumvire, no mu mikorere hagamijwe kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Ati “Nk’abagize urugaga rw’abagore, dukomeze kuba umusemburo w’impinduka mu mitekerereze mu myumvire, n’imikorere bigamije kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Gukunda no kwimana u Rwanda bikomeze kuba imibereho yacu ya buri munsi kuko nta wundi uzabidukorera.”

Kwita ku buzima: Yabashishikarije kwimenya, kwiyubaka, no kwita ku buzima bwabo (cyane cyane ubwo mu mutwe) nk’uko bita ku bandi.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kugira uruhare mu kubaka umuryango uhamye

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *