AmakuruPolitiki

Ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.

Ibi bikorwa byo Kwibuka bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke, Twiyubaka” bikangurira Abanyarwanda bose kuzirikana abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ibyo aya mateka yangije mu myaka 32.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe AU, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo watangaje ko uzifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubu butumwa AU yagize iti “ Uyu munsi ni umwanya mwiza wo kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda. Ni amahirwe yo gukomeza urugendo rw’ubwiyunge, gukemura amakimbirane, kubaka igihugu no kugira ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo”.

Muri iri tangazo AU yavuze ko ifatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopie bazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iki gikorwa kikazabera ku cyicaro cya AU giherereye i Addis Ababa.

AU yavuze ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyiza cyo kwibutsa Abanyafurika n’Isi yose agaciro k’ubuzima bw’ikiremwamuntu ndetse no kuzirikana ubuzima bw’Abatutsi bishwe mu 1994 bicanywe ubugomwe bw’indengakamere.

Yavuze ko kandi ari igihe cyo gufatanya mu kurwanya ikintu cyose cyatuma ibyabaye byongera kuba harimo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa byibasira inyokomuntu.

Ni umuhango uzitabirwa n’abantu bakora mu nzego zinyuranye haba muri Ethiopie ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Uzitabirwa kandi n’abahagarariye ibihugu bigize AU na za Komisiyo zayo, amadini, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, imiryango itegamiye kuri leta, Loni, ibigo by’ubushakashatsi, inzego z’uburezi, imiryango mpuzamahanga ndetse n’itangazamakuru muri rusange.

AU yatangaje ko uyu muhango uzarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo urugendo rwo kwibuka, gucana urumuri rw’ikizere, gutaha kumugaragaro urwibutso rwa AU rwubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga rwashyizwemo igice cyihariye kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse hakazanatangwa ibiganiro bigaruka kuri Jenoside muri rusange.

Iki gikorwa AU yagitangiye muri Mata 2010 ndetse kuri ubu ikaba yongeye kwifatanya n’Anyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kugeza ubu ku Isi, ibihugu 153 ni byo byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ibindi bitayarimo ko byabikora nta gukererwa kandi bikayashyira mu bikorwa kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *