Ubuyapani bwatangiye gukoresha ibitoro byo mu bubiko
Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani, Sanae Takaichi, yatangaje ko guverinoma ayoboye yafashe icyemezo cyo gutangira gukoresha igice cy’ububiko bw’igihugu bw’ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo guhangana n’impungenge zigenda ziyongera ku isoko ry’ingufu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko kuva ku wa Kane tariki ya 26, Ubuyapani buzatangira gusohora ayo mavuta mu bubiko bwa bwo bwa leta. Yagaragaje ko iki cyemezo kigamije gufasha igihugu gukomeza kubona ingufu zihagije mu gihe ubucuruzi bwa zo ku rwego mpuzamahanga butifashe neza.
Yanavuze ko mbere y’iki cyemezo, Ubuyapani bwari bwaratangiye gukoresha ububiko bw’abikorera mu cyumweru cyabanje, hagamijwe kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli biboneka ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Iki gihugu gifite impungenge zikomeye ku mutekano w’itangwa rya peteroli, kuko hafi 95% by’iyo gikoresha binyura mu muhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi cyane ku isi mu gutwara ibikomoka kuri peteroli. Iyo habaye ikibazo muri uwo muhora, bishobora guhungabanya cyane ubukungu bw’Ubuyapani n’ibindi bihugu byinshi.
Ibi bibaye mu gihe ku isi hakomeje kugaragara umwuka mubi mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwo hagati, aho amakimbirane ashobora kugira ingaruka ku bucuruzi bwa peteroli. Ibihugu byinshi bikomeje gufata ingamba zirimo kubika peteroli ihagije no gushaka andi masoko, mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry’isoko ry’ingufu.
