AmakuruPolitiki

Ubwato bw’intambara bunini bw’Amerika bwasatiriye amazi ya Iran mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi

Ubwato bw’intambara butwara indege n’ibitwaro kirimbuzi bw’Amerika, USS Abraham Lincoln, ubu buri mu Nyanja y’Abarabu hafi y’umurwa mukuru w’igihugu cya Oman, nk’uko amashusho y’icyogajuru abigaragaza.

Ikigo cya BBC Verify dukesha iyi nkuru kimaze ibyumweru gikurikirana ibikorwa bya gisirikare by’Amerika mu karere k’uburasirazuba bwo hagati, mu gihe Washington ikomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Iran ku bijyanye na gahunda yayo y’ingufu za nikeleyeri.

Nyuma y’uko amakuru avuga ko Abraham Lincoln yageze mu karere k’Ikigobe ku wa 26 Mutarama 2026, ubu bwato bwagaragajwe ku mashusho y’icyogajuru ejo ku cyumweru, aho bwari bugaragara ku ntera ya kilometero 240 uvuye ku nyanja ya Oman. Amashusho ya Sentinel-2, akoreshwa mu gukurikirana amato mu mazi, yerekanye neza ubwato n’aho buri.

Abategetsi b’Amerika bavuze ko ubwato bwa kabiri, USS Gerald R. Ford, bwamaze koherezwa kugira ngo buhuze n’Abraham Lincoln hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare byoherejwe mu karere vuba aha.

Nyuma y’ibyo, Perezida Donald Trump yagaragaje ko “byaba byiza” Iran ikava mu myanya ya yo, ariko ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi bigamije kwemeza ko Iran ihagarika gahunda yo gutunganya ubutare bwa Uranium ku rwego rwashobora gukoreshwa mu gukora intwaro kirimbuzi. Iran, ku rundi ruhande, ivuga ko gahunda yayo igamije ingufu z’amashanyarazi n’iterambere, atari intwaro kirimbuzi.

Ubwato USS Abraham Lincoln, bwubatswe mu myaka ine butangira gukora mu 1988, bufite toni hafi 100,000 z’uburemere kandi bushobora gutwara indege z’intambara no kwikorera intwaro kirimbuzi. Bufite uburebure bwa metero 330 kandi ni bwo bwa mbere bwashoboye guhagararaho no gutangiraho indege z’intambara za F-35C Lightning II.

Ubwato bushobora kumara amasaha 16 bukora budahagarara, bugendera ku muvuduko wa 56 km/h, kandi kubera ko bukoresha ingufu za nikeleyeri, bushobora kumara imyaka 20 bwikoreye mu mazi butagombye ibitoro. Ubu bwato bufatwa nk’ikimenyetso cy’ingufu za gisirikare z’Amerika mu karere.

Ubu bwato bufite uburebure bwa metero 330, kandi ni bwo bwa mbere bwashoboye kwakira no gukoresha indege z’intambara za F-35C Lightning II (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *