Ubwongereza: Umwana wa mbere yavutse ku mubyeyi bateyemo nyababyeyi y’umuntu wapfuye
Umwana w’umuhungu yabaye uwa mbere mu Bwongereza uvutse hifashishijwe nyababyeyi (uterus) yatewe mu mubiri wa nyina, ikaba yari yatanzwe n’umuntu wapfuye.
Grace Bell, uri mu kigero cy’imyaka irenga 30, wavukanye ikibazo cyo kutagira nyababyeyi ishobora gukora neza, yavuze ko umwana we Hugo, ubu ufite ibyumweru 10, ari “igitangaza cy’ukuri”.
Bell n’umugabo we Steve Powell, batuye mu gace ka Kent, bashimiye cyane umutima mwiza n’ubwitange bw’umuryango w’umugore watanze nyababyeyi, bavuga ko babahaye “impano itangaje cyane”. Banashimiye kandi abaganga bo mu bitaro bya Oxford na London babafashije muri uru rugendo.
Abaganga bakoze iki gikorwa bavuze ko uku kubyara ari “intambwe ikomeye mu buvuzi”, ishobora gutanga icyizere ku bandi bagore benshi bafite ikibazo nk’iki.
Impano itangaje

Hugo yavutse mbere gato ya Noheli ya 2025, avukira mu bitaro bya Queen Charlotte’s and Chelsea Hospital biherereye mu burengerazuba bwa London, apima hafi ibiro birindwi.
Bell ari mu bagore bagera ku 5,000 bo mu Bwongereza bafite indwara yitwa MRKH syndrome, ituma umuntu avuka adafite nyababyeyi kandi ntajye mu mihango, nubwo intanga ngore ze (ovaries) zikora neza.
Igihe yari afite imyaka 16, yabwiwe ko atazashobora gutwita no kubyara umwana we bwite. Kugira ngo bazabyare, we n’umugabo we bari bafite amahitamo abiri gusa: gutegereza ko haboneka nyababyeyi yo guterwa cyangwa kwifashisha undi mugore wabatwitira (surrogacy).
Bell yavuze ko igihe yahabwaga telefoni imumenyesha ko habonetse uwatanze nyababyeyi kandi ko igikorwa cyo kuyimutera gishoboka, yumvise atunguwe cyane ariko ananezerwa bidasanzwe. Icyakora, yahoraga azirikana ko ari impano ikomeye cyane yahawe n’umuryango w’uwo mugore watanze iyo nyababyeyi.
Yagize ati: “Buri munsi ntekereza ku wampaye nyababyeyi n’umuryango we, kandi nkabasabira amahoro. Umukobwa wa bo yampaye impano ikomeye kurusha izindi: impano y’ubuzima. Igice cye kizahora kibaho iteka”.
Uko byagenze
Igikorwa cyo gutera Bell nyababyeyi cyamaze amasaha 10, kibera mu bitaro bya The Churchill Hospital muri Kamena 2024. Nyuma y’amezi make, we n’umugabo we bakorewe uburyo bwa IVF mu kigo cya The Lister Fertility Clinic i London, aho batewe intanga (embryo transfer).
Bell yavuze ko igihe Hugo yavukaga byari nk’igitangaza. Ati: “Nibuka mbyutse mugitondo nkamubona, numvaga ari nk’inzozi nari mbyukiyemo”.
Iyi ni imwe mu mishinga 10 iri gukorwa mu Bwongereza mu rwego rw’ubushakashatsi ku gutera nyababyeyi. Muri zo, eshatu ni zo zimaze gukorwa, ariko uyu ni we mwana wa mbere ubyaye nyina watewe nyababyeyi y’umuntu wapfuye.
Mu ntangiriro za 2025, undi mwana witwa Amy yavukiye muri ibyo bitaro, ariko nyina we yari yahawe nyababyeyi n’umuvandimwe we ukiriho.

Icyizere ku bagore batagira nyababyeyi
Iri tsinda ry’abaganga ryakoranye imyaka myinshi ritegura iki gikorwa. Prof. Richard Smith, inzobere mu bijyanye n’indwara z’abagore ukorera muri Imperial College Healthcare NHS Trust, hashize imyaka irenga 25 atangiye gukora ubushakashatsi ku gutera nyababyeyi kandi yari ahari igihe Hugo yavukaga. Bell na Powell bashimye uruhare rwe maze baha umwana wa bo izina rya kabiri Richard.
Nyuma yo kubyara abana babiri bifuza, abaganga bazakuramo iyo nyababyeyi yatewe, kugira ngo Bell adakomeza gufata imiti ikumira umubiri kwanga urugingo rwatewe ubuzima bwe bwose.
Abaganga bavuze ko abana bavuka nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuntu wapfuye nta sano baba bafitanye mu by’uturemangingo (genetics) n’uwayitanze.
Ku isi yose hamaze gukorwa ibikorwa birenga 100 byo gutera nyababyeyi, kandi byamaze gutuma havuka abana barenga 70 bafite ubuzima bwiza.
Mu Bwongereza, umuntu wese afatwa nk’uwemeye gutanga ingingo z’umubiri we nyuma yo gupfa keretse iyo yarabyanze ku mugaragaro akiriho. Icyakora, gutanga nyababyeyi bisaba uburenganzira bwihariye butangwa n’umuryango w’uwapfuye.
Ababyeyi b’umugore watanze nyababyeyi, batifuje gutangaza amazina ya bo nk’uko BBC ibitangaza, bavuze ko batewe ishema rikomeye n’umurage umukobwa wa bo yasize.
Uretse nyababyeyi, yanatanze izindi ngingo eshanu zafashije abandi bantu bane.
Umuryango we wavuze uti: “Binyuze mu gutanga ingingo z’umubiri, yahaye indi miryango impano y’igihe, icyizere, gukira no kongera kubona ubuzima.”

