Ubwongereza: Urubanza rw’umunyarwenya w’icyamamare, ushinjwa ibirimo gufata ku ngufu, rwasubitswe
Urubanza rw’umukinnyi wa filimi n’umunyarwenya w’icyamamare wo mu Bwongereza, Russell Brand, ku byaha birindwi byo gufata ku ngufu n’ihototera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore batandatu ruzatangira mu kwezi kwa cumi, nk’uko umucamanza w’i London yabitangaje kuri uyu wa Mbere.
Brand, wahoze ari umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Bwongereza kandi wahoze umugabo w’umuhanzi w’Umunyamerikakazi, Katy Perry, ntiyagaragaye mu rukiko rwa Southwark Crown Court kuri uyu wa Mbere mu rwego rwo gutangira kuburana mu mizi.
Yahakanye ibyaha byose birindwi, birimo ibyaha bitatu byo gufata ku ngufu n’ibindi bine by’ihohotera rishingiye ku gitsina, byakozwe hagati y’umwaka wa 1999 na 2009 nk’uko Reuters ibitangaza.
Russell Brand, ufite imyaka 50, urubanza rwe rwagombaga kuzaba mu kwezi kwa Kamena ku byaha bitanu, mbere y’uko mu Kuboza yongeweho ibindi byaha bibiri. Umucamanza Joel Bennathan yavuze ko urubanza ruzatangira mu kwezi kwa cumi rukazamara ibyumweru bitarenze umunani.
Brand yarakundwaga cyane ku ma televiziyo yo mu Bwongereza mu myaka ya 2000, azwi kubera imyambarire ye idasanzwe n’imiterere ye yihariye, ndetse yanakoraga ikiganiro kuri Radiyo BBC.
Yanagize uruhare mu mafilime atandukanye arimo “Get Him to the Greek” mu 2010, umwaka umwe yaje gushyingiranwa na Katy Perry, batandukana mu 2012 nyuma y’amezi 14 babana.
Mu ntangiriro z’imyaka ya 2020, Brand yagabanyije cyane kugaragara mu bitangazamakuru bisanzwe, ahanini agaragara ku mbuga nkoranyambaga, aho atangaza ibitekerezo bye ku byerekeye politiki y’Amerika n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

