Uganda: Abagore babiri batawe muri yombi bashinjwa gusomana mu ruhame
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, umuvugizi wa Polisi ya Uganda yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abagore babiri b’Abagande batawe muri yombi bakekwaho gusomana mu ruhame, hashingiwe ku itegeko ryo mu 2023 rihana ibikorwa by’abarkundana bahuje igitsina, rifatwa nk’irihambaye kurusha andi ku isi.
Iryo tegeko riteganya ibihano bikomeye birimo igifungo cya burundu, ndetse no guhanishwa igihano cy’urupfu ku byaha byiswe “ubutinganyi bukabije”.
Abo bagore bombi, bari mu kigero cy’imyaka 20, bafatiwe mu mujyi wa Arua uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Uganda, nyuma y’uko abaturanyi ba bo babareze.
Biravugwa ko bafunzwe kuva ku itariki ya 18 Gashyantare batarabona umwunganizi mu mategeko.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuvugizi wa polisi muri ako gace, Josephine Angucia, yasobanuye ko abaturanyi babwiye polisi ko abo bagore bakundaga kugaragara basomana imbere y’abantu, kandi bakekwaho kuba baryamana n’abo bahuje igitsina. Yongeyeho ko hari n’amafoto yafashwe nk’ibimenyetso.
Polisi kandi yatangaje ko abaturanyi babonye abagore benshi binjira mu cyumba abo bakekwaho bari bakodesheje, bakahamarayo ijoro, bikaba byaratumye bakeka ko ari ahakorera ibikorwa by’abaryamana bahuje igitsina.
Dosiyé y’iki kibazo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo hatangwe amabwiriza ku buryo izakurikiranwa no kugezwa mu rukiko.

