Uganda: Hazakoreshwa ikoranabuhanga mu matora ya perezida
Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, yasabye Minisitiri w’Ubutabera no kurinda Itegeko Nshinga, Hon. Nobert Mao, gutanga itangazo risobanura aho imyiteguro n’amabwiriza arebana na sisitemu ikoreshwa mu kumenya abatoye hifashishijwe ikoranabuhanga bigeze bitegurwa, mbere y’amatora rusange ari gutegurwa.
Uganda yiteguye amatora rusange muri Mutarama 2026, ariko abadepite baragaragaza impungenge z’uko amabwiriza ajyanye n’iyi sisitemu atarashyirwaho kandi ari yo izakoreshwa.
Ubwo yayoboraga Inteko ku wa Kabiri, tariki ya 02 Ukuboza 2025, Among yashimangiye ko Minisitiri w’Ubutabera no kurinda Itegeko Nshinga akwiye gusobanura aho bageze imyiteguro y’ayo mabwiriza.
Ibi byakurikiye ikibazo cyabajijwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko, Hon. Joel Ssenyonyi, wavuze ko muri Mata uyu mwaka Minisitiri yari yasezeranye gushyikiriza Inteko ayo mabwiriza ariko akaba atarabikora.
Ssenyonyi yagize ati: “Hasigaye ukwezi kumwe ngo tube twinjiye mu matora, ariko nta mabwiriza ahari ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Ni iyihe mirongo ngenderwaho muzashingiraho mu matora?”
Yanakomeje kugaragaza impungenge ku magambo Perezida Yoweri Museveni yavuze ko ikoreshwa rya mashini z’ikoranab uhanga rizaba ari ngombwa.
Yagize ati: “Umukandida Museveni mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yavuze ko aho imashini zitazakora, nta gutora kuzabaho. Byarantangaje, kandi ndifuza ko leta ibisobanura: mu gihe interineti yaba idakora bizagenda bite”?
Umudepite uhagarariye Umujyi wa Kampala, Hon. Muhammad Nsereko, yavuze ko amabwiriza agomba gusobanura neza uko bizakorwa mu gihe sisitemu yananirwa, kugira ngo hirindwe urujijo.
Yagize ati: “Mu matora aheruka, Komisiyo y’Amatora yari yarateganyije uburyo bwo gukoresha impapuro mu gihe sisitemu y’ikoranabuhanga itakora. None se mu matora ari imbere bizakorwa bite”?
Hon. Asuman Basalirwa (Jeema, Bugiri Municipality) we yagaragaje impungenge ko kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo gukorwa nta mabwiriza ahari.
Yagize ati: “Imashini ziragurwa ariko abafatanyabikorwa ntibabimenyeshwa”.
Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu, Hon. Kiryowa Kiwanuka, yahumurije Inteko ko hari amategeko ahagije yemerera igihugu gukoresha sisitemu y’ikoranabuhanga mu matora ari imbere.
Yanavuze ko nta mpamvu yo gutinya amagambo Perezida Museveni yavuze ku ikoreshwa rya sisitemu y’ikoranabuhanga, kuko Komisiyo y’Amatora ari yo yonyine ifite ububasha bwo gutegura no gukoresha amatora.
Yagize ati: “Nta kintu kidasanzwe numvise gitangaje cyavuzwe na Perezida. Kandi nta mpamvu yo kugira ubwoba. Ingingo ya 12 y’Itegeko rigenga Komisiyo y’Amatora iha ububasha Komisiyo bwo guhagarika amatora ndetse no ku munsi w’amatora ubwa wo”.
