AmakuruUbuzima

Uganda: Polisi yataye muri yombi babiri bakekwaho kwica abantu

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwiba abantu no kubica bakoresheje intwaro zitandukanye muri Wakiso.

Umwe muri bo witwa Jovan Lumu yatawe muri yombi ubwo yatemberaga hafi ya sitasiyo ya lisansi ya ‘Oilcom’ iherereye ahitwa Bbira Kireka ndetse bamusangana n’imbunda nto yo mu bwoko bwa Pisitoli.

Aba bakekwaho icyaha bakundaga kugenda kuri moto batwawe n’uwitwa Nicholas Kasozi Mawanda bava ahitwa Nansana nk’uko ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda kibitangaza.

Police yagerageje gufata uwo wabatwaraga kuri iyo moto yakoreshwaga mu bujura bifashishije nomero iranga iyo moto.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango, yavuze ko aba batawe muri yombi bafungitye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bulenga.

Babiri batawe muri yombi bakekwaho ubujura bwitwaje intwaro

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *