Uganda: Umusore arembejwe n’inkoni yakubiswe ubwo yakinaga ari Yesu Kristo mu nzira y’umusaraba
Umusore wiga amategeko mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kampala International University, witwa Dennis Zziwa, yajyanywe kwa mu bitaro nyuma kuremba cyane bitewe n’ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe ubwo yakinaga yerekana ubuzima bwa Yesu Kristo mu gikorwa cyo kuzirikana inzira y’umusaraba gikorwa ku wa Gatanu Mutagatifu.
Ibi byabereye mu rusengero rwitwa Our Lady of Africa Church ruherereye i Mbuya, mu gihugu cya Uganda byakozwe ubwo abakirisitu bizihizaga uwa Gatanu mutagatifu.
Mu gihe cyo gukina igice kigaragaza imibabaro ya Yesu, Dennis yakubiswe inkoni nyinshi bimuviramo gukomereka cyane birenze biba ngombwa ko hitabazwa abaganga.
Abakozi ba Croix-Rouge bahise bamutabara bamuha ubuvuzi bw’ibanze mbere y’uko ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Lamone Health Center kiri i Luzira kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.
Iby’iyi nkuru byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza ukuntu umuntu ashyira ubuzima bwe mu kaga ngo ari gukina inzira hy’umusaraba Yesu Kristo yakoze mbere y’uko abambwa.
Abandi bagaragaje ko imyemerere ari ikintu kidasanzwe gihindura ibitekerezo bya muntu akagera aho yiyibagirwa.
Hirya no hino ku Isi Abakristu buri wa gatanu Mutagatifu abakristo nikorera umusaraba bazirakana ububabare Yesu yagize yemera gupfira abari mu Isi.
Muri uyu mwaka Inzira y’umusaraba yayobowe na Papa Leo XIV w’imyaka 70 aho yagaruye umuco wa kera, ayobora abantu bagera ku bihumbi 30 mu isengesho ry’Inzira y’Umusaraba mu byiciro byose uko ari 14 mu nyubako y’amateka y’i Roma, Colosseum, abikora yikoreye umusaraba.
Iki gikorwa cyari kimaze imyaka irenga 30 kitakibaho.
Papa ubwe yikoreye umusaraba amasaha hafi abiri, igikorwa gisaba imbaraga z’umubiri cyaherukaga gukorwa na Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri hagati ya 1980 na 1994.



