AmakuruPolitiki

Uganda yakiriye Abanyafurika birukanwe muri Amerika

Leta ya Uganda yatangaje ko yakiriye abantu umunani bageze muri Uganda ku wa Gatatu w’iki cyumweru, boherejwe na Leta ZUnze Ubumwe z’Amerika nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byagiranye.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, hagaragajwe ko abo bantu atari Abanyamerika cyangwa Abagabde, ahubwo bose bakomoka ku mugabane w’Afurika.

Icyakora, Umuryango Uhuza Abanyamategeko Bose bo muri Uganda (Uganda Law Society) wamaganye iki gikorwa, uvuga ko Uganda ishobora kuba irimo gutesha agaciro no kutubahiriza uburenganzira bw’abo bantu.

Uganda yongewe ku rutonde rw’ibihugu by’Afurika byemeye kwakira abantu birukanywe n’Amerika, birimo Eswatini, Ghana, South Sudan ndetse n’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, ibihugu nka Nigeria, South Africa na Burkina Faso byanze ubusabe bwa Washington bwo kwakira abo bantu.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwemeye kwakira abantu 250 birukanywe n’Amerika, aho itsinda rya mbere ryageze mu gihugu muri Kanama.

Uganda, isanzwe iri mu bihugu byakira impunzi nyinshi muri Afurika, ivuga ko n’aba baturutse muri Amerika bazitabwaho mu buryo bubahesha agaciro n’uburenganzira bwa bo.

Amerika imaze kwirukana abantu bagera ku 675,000 (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *