AmakuruUbuzima

Ukekwaho kwica abana bane yari afite amateka y’uburwayi bwo mu mutwe

Amakuru mashya yashyizwe ahagaragara ku byerekeye Christopher Okello Onyumu, ukekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’abana bane bato biciwe mu kigo cyita ku bana (daycare) giherereye i Ggaba, mu mujyi wa Kampala.

Nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze zo muri Uganda, Onyumu ngo yari asanzwe afite amateka y’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse ngo yigeze kujyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivurizayo.

Kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabalagala nyuma y’icyo gitero cyateye abantu benshi ubwoba.

Amavu n’amavuko ateye impungenge

Abashinzwe iperereza bavuga ko uyu mugabo yagarutse muri Uganda mu Gushyingo 2025, atabimenyesheje umuryango we wari uzi ko akiri mu mahanga.

Umuyobozi w’umudugudu Arnold Kasujja yavuze ko se wa Onyumu ari we wamumenye abinyujije ku mafoto yakwirakwizwaga, maze abimenyesha polisi, anagaragaza ibibazo byo mu mutwe yari asanzwe afite.

Kasujja yagize ati: “Bamujyanye muri Amerika kwivuza, kandi umuryango we ntiwari uzi ko yamaze kugaruka”.

Hari n’abandi, barimo abatwara abagenzi mu modoka rusange, bavuga ko uyu ukekwaho icyaha yari afite amateka adasanzwe, aho bavuga ko yajyaga avuga ko yigeze kugana umuvuzi gakondo wamubwiye ko kugira ngo agire ubutunzi bisaba gutanga igitambo.

Ibirego by’ihohoterwa byo mu bihe byashize

Inzego z’umutekano ziri no gukora iperereza ku bindi bivugwa, nubwo bitaremezwa, bihuza Onyumu n’urupfu rwa murumuna we wo kwa se wa bo (stepbrother) mu 2017. Bivugwa ko icyo gihe ari bwo umuryango we wafashe icyemezo cyo kumujyana kwivuriza mu mahanga.

Uko igitero cyagenze

Onyumu ngo yihinduye nk’umubyeyi ushaka kwandikisha umwana, mbere yo gutera abana bakinaga muri icyo kigo, akica bane muri bo. Ni igikorwa cyafashwe nk’ikidasanzwe kandi giteye ubwoba mu bihe bya vuba aha.

Nyuma ya ho, yarokowe n’abapolisi bafatanyije n’ingabo, bamukura mu maboko y’abaturage bari bamufitiye uburakari bukomeye.

Icyemezo cya Leta

Nyuma y’ibi byabaye, Minisitiri Wungirije Ushinzwe Amashuri Makuru, John Chrysestom Muyingo, yasuye aho byabereye, ategeka ko icyo kigo gifungwa, hamwe n’ibindi bifitanye isano na cyo.

Leta yatangaje ko izafasha imiryango yahuye n’iki kibazo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye icyo gitero.

Iki gikorwa cyateye igihugu cyose ubwoba n’agahinda, kinongera kugaragaza ibibazo bikomeye bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, umutekano w’abaturage, ndetse no kurinda abana.

Umugabo ukekwaho kwica abana bane muri Uganda ngo yari afite amateka y’uburwayi bwo mu mutwe (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa Howwe.ug)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *