Uko Abanya-Irani bakiriye ijambo rya mbere ry’umutegetsi w’ikirenga mushya
Umugore w’Umunya-Irani uri mu kigero cy’imyaka hafi 40 yavuze ko adatekereza ko ubutumwa bwatangajwe ari ubw’umutegetsi mushya bwite.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye BBC dukesha iyi nkuru nyuma y’uko Umutegetsi w’Ikirenga mushya wa Irani, Mojtaba Khamenei, atangaje ijambo rye rya mbere rigenewe abaturage, ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu.
Kuva yatangazwa nk’umutegetsi mushya w’ikirenga, Khamenei ntaragaragara mu ruhame, ibintu byatumye bamwe mu baturage batangira kwibaza uwaba ari we uri kuyobora igihugu mu by’ukuri. Umugore umwe utuye mu murwa mukuru Tehran yavuze ko asa n’uwumva ubuyobozi bw’igihugu buri mu maboko y’Ingabo zidasanzwe za Irani zizwi nka IRGC.
Mu itangazo ryasomwe ku wa Kane n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu mu izina rye, Khamenei yavuze ko Irani izakomeza gufunga umuhora wa Hormuz, bikaba bishobora guhagarika ubucuruzi bungana na kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Yongeyeho ko ubuyobozi bwe butazigera bureka guhorera amaraso y’abaturage bapfuye kuva intambara yatangijwe n’Amerika na Israel kuri Irani. Yavuze ko ibikorwa byo kwihorera byakozwe kugeza ubu ari intangiriro gusa y’ibizakurikiraho. Yanavuze ko yamenye amakuru y’uko yagizwe umutegetsi w’ikirenga abinyujije kuri televiziyo y’igihugu.
Nubwo bimeze bityo ariko, kuva yatangazwa nk’usimbuye se, Khamenei ntiyigeze agaragara mu ruhame, haba ku mafoto cyangwa muri videwo.
Minisitiri w’Ingabo w’Amerika, Pete Hegseth, na we yavuze – ariko adatanze ibimenyetso – ko Khamenei ashobora kuba yarakomerekeye mu bitero byo mu kirere byabereye i Tehran, ndetse ko bishoboka ko byamwangije mu maso. Ibyo bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei, umugore we ndetse n’undi muhungu we.
Kutagaragara kwa Khamenei byagarutsweho n’abaturage baganiriye n’ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igiperesi nyuma y’itangazo ryanyujijwe kuri televiziyo y’igihugu.
Umugabo w’imyaka hafi 30 utuye i Tehran yavuze ko ubutumwa bwari bukomeye kandi butagaragaza ko hari impinduka zishobora guturuka imbere mu gihugu.
Undi mugabo wo muri uwo murwa uri hafi ya Tehran witwa Karaj yavuze ko ubutumwa bugaragaza neza ko Repubulika ya Kisilamu ya Irani, n’iyo umutegetsi wa yo yaba nde, idashobora kureka amahame ya yo.
Yongeyeho ko isi ikwiye kumenya ko kudahangana n’ubutegetsi bwa Irani bidashoboka.
Hari n’undi muturage wa Karaj wavuze ko mu by’ukuri uwo mutegetsi mushya nta kintu kinini aragaragaza kirenze ibyo se yakoraga.
