AmakuruUbumenyi

Uko Abayapani bagira umunsi gakondo wo guseka ntakibasekeje

Ese ujya ufata akanya ugaseka uri wenyine? Uvugishije ukuri, ku munsi bwira usetse kangahe?

Abantu barenga ibshumbi 3500 bateranira mu rusengero rwa Hiraoka i Osaka mu Buyapani kugira ngo basekere hamwe mu muhango bita Owarai Shinji.

Intego y’uwo munsi ni iyihe? Mu muhango gakondo wo guseka uzwi nka Owarai Shinji abantu bose basekera rive nta guhagarara, mu gihe cy’iminota 20.

Uku guseka kuba kugamije iki? Abaseka babikora bagamije kwirukana ibibi n’agahinda no kwiyibagiza amakuba bahuye na yo mu mwaka ushize.

Indi mpamvu ni ugukora isengesho ryo kwifuriza isi umucyo mu mwaka mushya ugiye gutangira.

Uwo muhango se wakomotse he? Uwo muhango ukomokanku mugani wa kera w’imana y’ingore ifatwa nk’iy’izuba (Amaterasu) yari yararakaye ikihisha mu buvumo maze isi igacura umwijima.

Iyi mana ngo yaje kumva abantu barimo guseka cyane iva mu buvumo maze umucyo urongera ugarukanku isi.

Abayapani ntibafata uwo muhango nk’urwenya cyangwa gusetsa ahubwo ni igikorwa cy’indashyikirwa aho abantu batangira baseka nubwo baba batabishaka ariko nyuma y’iminota mike bagasigara baseka by’ukuri kubera kumva bishimye kandi bari kumwe.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *