Uko imyitozo ifasha kurinda no kugabanya ububabare bw’umugongo
Abantu benshi muri ibi bihe bababara umugongo mu gihe runaka mu buzima. Akenshi, nyuma y’ibyumweru biroroha – ariko uko bigaruka bishobora gukabya, ubuzima bukagorana.
Inzobere mu buvuzi bw’imikaya n’imikoranire y’umubiri, Adam Siu, yaganirirye na BBC, irabwira abantu bo mu myaka yose ibi bintu byafasha kwirinda ubwo buribwe no gusigasira umugongo wawe.
Mu bihe byashize twavugaga kuruhuka ku buriri kugeza uburibwe bushize. Ariko ubu tuzi ko ibyo binaniza umugongo, ugakanyarara kandi bikongera uburibwe.
80% by’abantu mu gihe runaka bagera aho baribwa n’umugongo wo hasi.
Dufite imikaya n’imitsi myinshi ikikije umugongo bifasha gushyigikira unugingo n’uruti rwa wo, bityo urwo ruti ubwarwo ni ikintu kimwe kandi birumvikana ko imikaya irukikije bigira uruhare runini.
Nta buryo bubi cyangwa bwiza bwo gukoreshamo uruto rw’umugongo. Uruti rw’umugongo ruremye mu buryo ruhina, runyeganyega kandi rugakomera. Ariko iyo rutakorwshejwe muri ubwo buryo ni bwo uruti rw’umugongo rugira ikibazo rukangirika.
Hagati mu ruti hari amagufa ya rwo azwi nka ‘vertebrae’ kandi afite disike ziganya ihungabana. N’iyo ribaye aha uruti kuguma hamwe.
Munisi tubamo uyu munsi turunama cyane, turicara, tukunama, gutwara ibinyabiziga no guterura, gukora imirimo yo kwita ku bandi n’imirimo isaba imbaraga z’umubiri kenshi tikagonda uruti rw’umugongo gutyo.
Ikibaho icyo gihe ni uko tuba tubabaza disike imbere n’inyuma.
Inama zitangwa akenshi ni ukurushaho kweguka ujya inyuma, gukora imyitozo usubiza inyuma disike isunika iva inyuma ijya imbere bikorohereza imitsi.
Indi nama itangwa ni uko nibabakenshi wunamye ugomba gukora imyitozo yo kweguka kuko bifasha kuruhura uburibwe bwaturuka inyuma.

