Uko Mutabaruka yazinutswe ubugari nyuma yo kujya mu kindi gihugu bakabumugaburira n’inyama y’imbeba
Umunyamakuru wa Radio/TV1, Mutabaruka Angelbert, yahishuye uko yazinutswe ubugari nyuma yo kujya mu gihugu cyo hanze y’u Rwanda, bakamugaburira ubugari n’inyama y’imbeba.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro “Zinduka” hamwe na mugenzi we Kakooza Nkuliza Chales uzwi nka KNC ubwo baganiraga basa n’abatebya.
KNC yatangiye abwira Mutabaruka ati: “Mbona wararaiye imbwa”.
Mutabaruka na we yihuse ati: “Njyewe sindarya imbwa sinshobora no kuyirya”.
Akomeza agira ati: “Ahubwo reka nguhe inkuru. Nigeze kujya muri cya gihugu barya bashikuza. Hamwe usanga barya nawe ugakaraba ukarya. Ni uko nsanga bari kurya ubugari nanjye njya kurya. Mbona mu isosi y’inyama harimo ubwinyo bushinyitse. Kuva icyo gihe nahise nzinukwa ubugari. Ubu sindya ubugari”.
KNC yamubajije niba ubwo bwinyo bwari ubw’imbwa cyangwa imbeba, Mutabaruka asubiza ko yabonaga ari ubw’imbeba.
KNC na Mutabaruka ni abanyamakuru bakunzwe cyane kubera kubera ukuntu bakunda kuganira bashyenga bikanyura ababakurikira.


