AmakuruImyidagaduroShowbiz

Uko Nyambo Jesca yatabaye ubuzima bwa Micky wari ugiye kwiyahura

Umukinnyi wa filime Nyambo Jessica yahishuye ko hari umunsi yarokoye ubuzima bwa mugenzi we Micky wari wahuye n’uruhuri rw’ibibazo ndetse yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Uyu mukobwa yabwiye Isimbi TV ko umunsi umwe yakiriye ubutumwa bwa Micky nawe wamamaye muri sinema nyarwanda bumubwira ko yumva agiye kwiyahura nyamara ntibari inshuti cyane nk’uko bimeze ubu.

Icyo gihe Nyambo yari mu birori by’inshuti ze atungurwa no kubona ahamagawe na nimero ya Micky amubwira ko arembejwe n’ibibazo by’Isi ku rwego yumva atakibasha kubyikorera wenyine.

Ikindi yamubwiye kikamutera ubwoba ni uburyo yamubwiye ko n’ahantu yari atuye yumva adatekanye kuko hari abantu yemezaga ko bashaka kumwica.

Ubwo bari bamaze guhura Micky yaganirije Nyambo ibibazo n’ ibikomere afite undi nawe amutega amatwi.

Nyambo agira ati “Tugihura amaso ku maso namujyanye iwanjye abanza kurira nanjye ngera ku rwego rw’uko natangiye kurira ntazi ikindiza. Gusa ndamuhumuriza mwereka ko yageze ku muntu witeguye kumwumva no kumufasha.”

”Yambwiye ko ashaka kwiyahura kubera ibibazo byari bimaze kumurembya n’uko mpita ndeka ibyo nari ndimo musaba ko twahura tukaganira byimbitse.”

Byinshi mu bibazo yamubwiye ko byaturukaga ku kutagira amikoro kugeza no kunanirwa kwigondera ibirimo iby’ibanze nk’amafunguro n’ibindi.

Nyambo avuga ko kimwe mu byamufashije kuganiriza Micky akamwumva ari ukumwibutsa ko afite umwana umutezeho byose kugira ngo akure kandi ntahandi yabikura.

Icyo gihe Micky yongeye kwigarurira icyizere yiyumvamo imbaraga agarura n’icyizere cy’ejo hazaza ndetse ubu ni umugore wubatse wakomeje akazi ke ko gukina filime.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2026 nibwo Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky yakoze ubukwe na Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025 mu Murenge wa Nyarugenge. Nyuma yaho, ku wa 31 Mutarama 2026, bakoze ubukwe bwabo bwari buherekejwe n’imihango yo gusaba no gukwa, bwabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.

Micky na Nyambo ni inshuti magara bagirana inama zibafasha mu buzima
Kuri ubu Micky ni umugore wubatse

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *