Uko Trump ari we muperezida utigishije isi mu mwaka umwe gusa nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi
Ubwo yarahiraga ku wa 20 Mutarama 2025, Perezida Donald Trump yasezeranyije ko Amerika izasubirana igitinyiro, imbaraga n’icyubahiro ku isi, avuga ko nta kintu na kimwe kizamubangamira. Icyo gihe benshi baramwishimiye, barimo n’abakuru b’ibihugu, ariko uko umwaka umwe wagiye ushira, isi igenda isobanukirwa neza icyo yavugaga.
Trump yashingiye cyane ku nyigisho za manifest destiny, ashimangira ko Amerika igomba gushyira imbere inyungu za yo kurusha ibindi byose.
Mu mateka y’imyaka ijana ishize, ntiharabaho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wigeze atangaza ku mugaragaro imigambi yo gutera igitutu isi, agaragaza ko yifuza kwigarurira no kuyobora ku ngufu ubutaka bw’igihugu cy’inshuti cyari gisanzwe gifitanye umubano wa kera n’Amerika, atitaye ku bushake bw’abagituye nk’uko BBC ibitangaza.
Nta n’umuyobozi w’Amerika wigeze ugaragara asenya ku mugaragaro amahame ngenderwaho ya politiki mpuzamahanga, anahungabanya amasezerano n’ubufatanye byari bimaze imyaka myinshi bishingirwaho mu gutunganya gahunda y’isi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi irangiye.
Biragaragara ko amategeko n’amahame asanzwe yubahirizwa ku rwego mpuzamahanga yasigaye yirengagizwa, bigakorwa nta we ubigisha inama cyangwa ubibihagarika.
Mu mezi 12 gusa, yafashe ibyemezo bikomeye byahungabanyije politiki mpuzamahanga, birimo guhagarika inkunga Amerika yatangaga mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bihugu by’Afurika.
Yanagize uruhare mu masezerano y’amahoro yahuje Perezida Paul Kagame n’uwa Congo Félix Tshisekedi, amasezerano Trump yemeye ko azafasha Amerika kubona umutungo kamere wa Congo.

Ibi byiyongereye ku myitwarire ye idasanzwe, aho yagaragaje ubushake bwo kwigarurira Greenland ku neza cyangwa ku ngufu, ibintu byafashwe nk’ugusenya amahame ya politiki mpuzamahanga yashyizweho nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Politiki ye ikaze ku bimukira yatumye Amerika ihagarika kwakira impunzi nyinshi, ndetse kubona viza bigora cyane cyane ku bihugu by’Afurika.
Nyuma yo kubura igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Trump yatangaje ko atagishishikajwe n’inzira z’amahoro gusa, ahubwo ashyira imbere inyungu z’Amerika n’iyo byasaba imbaraga za gisirikare.
Ibyo byose byatumye isi igira impungenge, aho bamwe mu bayobozi b’i Burayi, barimo Emmanuel Macron Perezida w’u Bufaransa yatanze umuburo ukomeye mu nama y’Ubukungu irimo kubera i Davos mu Busuwisi, ariko ntiyavuze byeruye izina rya Trump.
Yagaragaje ko isi iri kugana mu gihe amategeko mpuzamahanga atagifite agaciro, ahubwo hagategeka imbaraga. Hari n’impungenge ku hazaza h’ubufatanye bwa NATO, mu gihe Trump akomeje gushyigikirwa n’abamushyigikiye muri gahunda ya “America First”.

Ubu amaso y’isi yose ahanzwe kuri Greenland, mu gihe Trump akomeje gushimangira ko nta kizamuhagarika igihe cyose ibyo akora abibona nk’inyungu z’Amerika. Nyuma yo guhungabanya isi mu mwaka umwe gusa, benshi bibaza uko amezi 36 asigaye azagenda, mu gihe Uburayi, Afurika, Uburusiya n’Ubushinwa bikomeje kwitegereza mu ituze ariko bifite impungenge zikomeye.
