Uko umugore yashutse abagabo b’abanyamahanga bakinjira ku rugamba rw’Abarusiya
Omar, umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Siriya, yinjijwe mu gisirikare cy’Uburusiya binyuze mu gushukwa n’umugore witwa Polina Alexandrovna Azarnykh, wamwijeje akazi gahemba neza, kutajyanwa ku rugamba no kubona ubwenegihugu bw’Uburusiya.
Nyamara, nyuma y’iminsi 10 gusa y’imyitozo, yahise yoherezwa ku mirwano muri Ukraine, atishyuwe amafaranga yasezeranyijwe kandi pasiporo ye irafatwa.
Mu butumwa bw’amajwi yohereje ari ku rugamba, Omar avuga ko yatewe ubwoba ko azicwa cyangwa agafungwa aramutse yanze kubahiriza amabwiriza, kandi ko yabonye imirambo myinshi n’abantu benshi bakomeretse. Nyuma y’igihe, yamenye ko itegeko ry’Uburusiya ryo mu 2022 ryemerera kongera amasezerano ya gisirikare kugeza intambara irangiye, bityo n’aye akongerwa ku gahato.
Iperereza rya BBC Eye dukesha iyi nkuru ryagaragaje ko Polina, wahoze ari umwarimu, akoresha urubuga rwa Telegram ashuka abasore cyane cyane bo mu bihugu bikennye nka Siriya, Misiri na Yemeni, abaha “ubutumire” bwo kwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya.

BBC yabonye ubutumire burenga 490 bwoherejwe mu mwaka ushize ku bagabo bo mu bihugu byinshi birimo na Maroc, Iraq, Côte d’Ivoire na Nigeria. Imiryango 12 yavuze ko abasore ba bo bajyanye muri ubu buryo bakekwa ko bapfuye cyangwa baburiwe irengero, mu gihe Polina yahakanye ibyo ashinjwa.
Uburusiya bwakomeje kongera umubare w’abinjira mu gisirikare n’ibihembo by’amafaranga kugira ngo bukomeze intambara muri Ukraine, nubwo bwatakaje abasirikare benshi.
Nk’uko OTAN ibitangaza, abarenga miliyoni bamaze gupfa cyangwa gukomereka kuva intambara yatangira mu 2022, harimo abarenga 25,000 mu kwezi k’Ukuboza 2025 gusa. Isesengura rya BBC rigaragaza ko abanyamahanga bagera ku 20,000 binjijwe mu gisirikare cy’Uburusiya, barimo abo muri Cuba, Nepal na Koreya ya Ruguru, mu gihe Ukraine na yo yakiriye abarwanyi b’abanyamahanga kandi igatakaza ingabo nyinshi.

