Uko umupira w’amaguru ufasha abakobwa kurwanya gushyingirwa ku gahato
Umupira w’amaguru ufasha abana b’abakobwa kwirinda gushyingirwa bakiri bato mu mu buhinde nk’uko inkuru ya BBC ibitangaza.
Umunsi umwe w’umugoroba ushyushye w’impeshyi, ubwo Nisha Vaishnav yari afite imyaka 14, we na mushiki we Munna w’imyaka 18 bari mu myitozo y’umupira w’amaguru, babona abantu batanu bakuru batazi bari kubafotora.
Nyuma Nisha yaje kumenya impamvu bari bahari – abo bantu bari abo mu muryango umwe, harimo n’umugabo n’umugore bashakiraga umuhungu wa bo umugore.
Nyina wa Nisha, na we wari uhari, yashyigikiraga icyo gitekerezo cyo gushyingira umukobwa we. Nyuma bose basubiye mu rugo rw’umuryango wa Vaishnav ruherereye mu mudugudu wa Padampura, muri leta ya Rajasthan, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubuhinde.
Nisha ati: “Mama yambwiye kubakora ku birenge nk’ikimenyetso cy’icyubahiro. Narabyanze”.
Nubwo mu Buhinde bitemewe ko umukobwa utarageza ku myaka 18 cyangwa umuhungu utarageza kuri 21 bashyingirwa, mu by’ukuri gushyingirwa kw’abana biracyahari cyane.
Ishami ryita ku bana, Unicef, rivuga ko hafi 25% by’abagore baba mu Buhinde bashyingiwe batarageza ku myaka yemewe n’amategeko.
Muri leta ya Rajasthan, umubare w’abashyingirwa bakiri bato urenze uw’igihugu muri rusange, kandi abakobwa akenshi ntibaba bumva bashobora kwanga ubusabe cyangwa kurwanya ibyifuzo by’ababyeyi ba bo.
Mu 2022, Munna ni we wamenyesheje Nisha iby’umupira w’amaguru, nyuma yo kuwumenya mu mushinga witwa Football for Freedom, umwe mu mishinga y’umuryango udaharanira inyungu ukorera muri leta ya Rajasthan ugamije gufasha abakobwa guteza imbere ubuzima bwa bo binyuze muri siporo.

Munna yabaye umuyobozi w’uyu mushinga mu mudugudu wa bo, aharanira uburenganzira bwo kujya mu marushanwa no gukinana amakabutura aho kwambara amakanzu maremare n’amapantalo arekuye, ibintu byari intambwe ikomeye mu mudugudu aho abagore bashatse bapfuka mu maso iyo bari mu ruhame rurimo abagabo.
Munna ati: “Mu minsi ya mbere ibiri cyangwa itatu, abagore bo mu mudugudu baratwerekaga bakavuga bati: ‘Reba abo bakobwa berekana amaguru ya bo.’ Ariko twarabirengagije, dukomeza kwambara amakabutura”.
Nisha yahise agaragaza ubuhanga mu mukino, aza no gukinira ikipe ya leta ya Rajasthan mu irushanwa ry’igihugu mu 2024. Yanogoshesheje umusatsi awugira mugufi – ikimenyetso cyo kwigomeka mu mudugudu aho abakobwa basabwa kuwurekura muremure.
Ubwo umuryango wamubonye mu myitozo uzana ubusabe bwo kumushyingira, Nisha yarabyanze. Yavuze ko akiri muto kandi ashaka gukomeza gukurikira inzozi ze zo gukina umupira. Nyuma y’ukwezi, uwo muryango waje gukuraho ubusabe.
Mu 2025, we na Munna bongeye kwanga ubusabe bwo gushyingirwa bw’umuryango washakaga kubashyingira bombi hamwe na murumuna wa bo.
Igihe se yabazaga Nisha niba afite umusore umutegereje mu myitozo, yamusubije ati: “Nta mukunzi mfite. Njya gukina umupira – ni wo rukundo rwanjye”.
Kubona akazi binyuze muri siporo
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abakobwa bashyingirwa bakiri bato baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutwita bakiri bato, indyo mbi n’ubuzima bubi. Akenshi kandi bareka ishuri, bigatuma amahirwe yo kwiteza imbere agabanuka.
Padma Joshi, umwe mu bayobozi ba Football for Freedom, avuga ko uyu mushinga umaze guhugura abakobwa bagera kuri 800 mu midugudu 13 kuva watangira mu 2016.
Ati: “Igihe twatangiraga kuganira n’ababyeyi, ntitwababwiraga ko tuje guhagarika gushyingirwa kw’abana. Twabasobanuraga ko umwana ushoboye muri siporo ashobora kuzabona akazi, kuko leta z’Ubuhinde zigenera imyanya y’akazi abakinnyi”.
Ubukene n’umuco ni zimwe mu mpamvu zituma imiryango ikomeza gushyingira abakobwa ba bo, babafata nk’umutwaro w’amafaranga.

Nisha na Munna bafite mukuru wa bo washyingiwe mu 2020 afite imyaka 16. Nyina Laali na we yashyingiwe akiri muto. Laali avuga ko abaturage batinya ko abana ba bo nibadatinda gushyingirwa “bashobora kwanduzwa imico mibi cyangwa bagahunga bakajyana n’abahungu”.
Yemera ko gushyingira umukobwa we ku myaka 16 bitemewe, ariko akavuga ko bikorwa mu ibanga: “Ntitwandika ubutumire cyangwa ngo dutake inzu”.
Amategeko ateganya ko umuntu wese ufasha gushyingira umwana ashobora gufungwa kugeza ku myaka ibiri no gucibwa amande y’amafaranga angana na 100,000 by’amafaranga y’Ubuhinde.
Nubwo umubare w’ibibazo bitangazwa wiyongereye, mu 2021 hatangajwe ibibazo 1,050 ugereranyije na 395 mu 2017, ibyo ni bike cyane ugereranyije n’abakobwa barenga miliyoni 1.5 bashyingirwa buri mwaka batarageza ku myaka 18.

Nisha, ubu ufite imyaka 15 kandi akiga, afite inzozi zo kuzakinira ikipe y’igihugu y’Ubuhinde. Niba atabigeraho, kubona akazi ka leta byamufasha kwigenga no kugira ubwisanzure.
Munna, ufite imyaka 19, na we yirinze gushyingirwa akiri muto nubwo hakiri igitutu. Nubwo atageze ku rwego rwa mushiki we mu mupira, afasha guhugura abandi bakobwa kandi ari kwiga muri kaminuza. Yifuza kuzaba umwarimu wa siporo.
Ati: “Naba nshoboye guhagarika ubukwe bwa bo cyangwa ntabishoboye, ndashaka kubafasha kuba icyo bashaka mu buzima no kugera ku nzozi za bo”.
