AmakuruUbuzima

Ukraine iri kwishyura abasirikare kugira ngo bakonjeshe intanga za bo kubera igabanuka ry’abaturage

Ukraine yugarijwe n’ibibazo bikomeye by’igabanuka ryabaturage byiyongereye kubera intambara iki gihugu cyatewemo n’Uburusiya nk’uko BBC ibitangaza.

Umusirikare wa Ukraine Maxim ntabwo afite ikibazo cyo kuganira ku ntanga ze.

Mu by’ukuri, yifuza ko igisirikare cya Ukraine cyaganira ku burumbuke bw’abasirikare b’icyo gihugu – cyangwa nibura kubitekerezaho.

“Abagabo bacu barimo gupfa. Urubyaro rurimo gucika. Ibi biragaragaza akaga igihugu cyacu kirimo,” Ibi n’ibyavuzwe n’umusirikare kuri telefoni wari hafi y’umurongo w’intambara w’iburasirazuba.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko avuga ko ubwo yagarukaga mu kazi avuye mu kiruhuko vuba aha, umugore we yamwemereye kujya mu ivuriro ry’i Kyiv agasiga intanga ngo zikonjeshwe zibikwe.

Iki gikorwa cyashyizweho ku buntu mu rwego rwo gufasha abasirikare.

Mu gihe Maxim yishwe mu ntambara umugore we yashobora guterwa izo ntanga agerageza kubyara umwana w’umugabo we.

Avuga ko intanga ze zikonjeshejwe zishobora kuba ingenzi mu kubaka umuryango, nubwo we yaba atakiriho.

“Waba uri hafi y’umurongo w’intambara, cyangwa ibirometero 30 cyangwa 80 inyuma, nta gihamya cy’uko ufite umutekano.

“Ibi bisobanura ko duhangayitse, kandi ibi [bishobora kugira ingaruka]: ubushobozi bwawe bwo kuboneza urubyaro buragabanuka. Ni yo mpamvu tugomba gutekereza ku hazaza h’igihugu cyacu”.

Amavuriro yigenga y’uburumbuke yatangiye gutanga icyo bita kubungabunga intanga ku bakozi n’abagore mu 2022 ubwo Uburusiya bwagabaga igitero kuri Ukraine.

Abasirikare bemerewe gukonjesha intanga za bo cyangwa amagi ya bo ku buntu mu gihe baba bakomeretse cyangwa bagize ikibazo mu buzima bwa bo bw’uburumbuke.

Ukraine imaze gupfusha abasirikare 55,000 ku rugamba muri iyi ntambara imaze imyaka ine, nk’uko Perezida Zelensky w’iki gihugu aherutse kubitangaza muri uku kwezi.

Ukraine iri guhura n’ikibazo gikomeye cy’igabanuka ry’abaturage cyarushijeho kwiyongera kubera intambara (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *