AmakuruUbumenyi

Umubare w’ababyara mu Rwanda waragabanutse mu myaka itanu ishize

Raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko urugero rwo kubyara ku mugore w’Umunyarwandakazi rwavuye ku bana 4.1 mu 2019 rugera kuri 3.7 mu 2025.

Inzobere zagize icyo zibivugaho zibona ko iyi mibare iri ku rugero rwiza, ariko zigabisha ko iramutse ikomeje kumanuka cyane byateza ibibazo mu gihe kiri imbere.

Leta y’u Rwanda imaze igihe ishishikariza abaturage kubyara abo bashoboye kurera, kuko kubyara abarenze ubushobozi bushyira igitutu ku bikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro n’imibereho myiza muri rusange. Gusa hari abagifite imyumvire yo kubyara benshi, mu gihe abandi bagenda bagabanya imbyaro bitewe n’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje kuzamuka.

Umubyeyi uri konsa umwana (Iyi foto yakuwe kuri interineti)

Bamwe mu baturage baganiriye na BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru bavuga ko bahisemo kubyara abana bake kugira ngo babashe kubitaho neza no kubaha uburere bwiza.

Umugore wo ku Kabaya mu karere ka Ngororero utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kuri we kubyara abana bake ari ukubura uko agira kuko yahagaritse kubyara nyuma y’uko umugabo we apfuye.

Yagize ati: “Abo tuvukana bose barapfuye. Numvaga nabyara benshi nkagura umuryango. Na kera babyaraga benshi, umunani, icumi cyangwa na cumi na babiri kandi ntibarwaraga bwaki. Iyo umugabo wanjye aba akiraho sinari kubara imbyaro”.

Yozefu Nkurikiye wo mu Karere ka Ruhango yabwiye BBC ati: “Ubu ntitugira aho duhinga, ibiribwa ni bikeya, uko ibintu bimeze ubu mbona umuntu yabyara abana babiri gusa.”

Inzobere mu bukungu akaba n’umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Fidel Mutemberezi, avuga ko igihugu nk’u Rwanda kigomba kugira politike zihamye zo kugenzura imyororokere kugira ngo kwiyongera kw’abantu kudasumba ubukungu n’ubushobozi by’igihugu.

Gusa Mutemberezi aburira ko n’iyo kugabanuka kw’imbyaro bigeze ku rugero runaka biba biteye ikibazo.

Mu gihe mu Rwanda abaturage batagejeje ku myaka 30 bari 74% mu mwaka wa 2002, imyaka 20 nyuma yaho bari bageze kuri 65%, kandi biteganyijwe ko icyo cyiciro kizaba kingana na 54% mu 2050.

Ikarita igaragaza u Rwanda n’ibendera rya rwo (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *