Umubikira wunganira abandi mu Rukiko Rukuru: Ni gute ahuza umuhamagaro w’idini n’uw’amategeko?
Umubikira akenshi atekerezwa nk’umugore wiyeguriye Kiliziya, wambara umwambaro wihariye, ukora ibikorwa by’urukundo nko kwita ku barwayi, kwigisha cyangwa gufasha abakene. Si ibisanzwe kubona umubikira ahagaze mu rukiko imbere y’umucamanza, yambaye ikanzu y’abavoka, arwanira ubutabera. Ariko uwo ni wo murongo umubikira Immaculate Muthoni wo muri Kenya yahisemo gukurikira.
Immaculate ni umwe mu babikira bo mu muryango wa Little Sisters of Saint Francis (LOSSF). Uretse kuba umubikira, ni n’umunyamategeko wemewe mu Rukiko Rukuru rwa Kenya, akaba yarize akanigisha amategeko muri Kaminuza Gatolika yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Ni n’umutoza wemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’amategeko cya Kenya ndetse n’umugenzuzi wemewe n’Umuryango w’Abavoka ba Kenya. Mu mibereho ye, ahuza ubuzima bwo kwiha Imana n’umwuga w’amategeko, ibintu benshi bakekaga ko bidashoboka kubana mu muntu umwe.
Yavukiye mu muryango w’Abaporotesitanti, ariko akurana urukundo rukomeye ku Mana. Yize mu ishuri rya Gatolika rya LOSSF, aho yakuze yitegereza umubikira wari umuyobozi w’ishuri akamufata nk’icyitegererezo. Nyuma yasabye kubatizwa mu idini Gatolika, arabyemererwa. Ageze mu mashuri yisumbuye, yumvise umuhamagaro wo kuba umubikira. Nubwo nyina yabanje kubyanga, nyuma yaje kubimwemerera anamushyigikira.
Mu buto bwe, yari afite inzozi zo kwiga siyansi ya politiki, ariko amahame y’umuryango w’ababikira ntiyamwemereraga kujya muri uwo murongo. Yafashe umwanzuro wo kwiga amategeko, abona ko ari bwo buryo bwiza bwo kurengera abatishoboye no gutanga ubutabera, cyane cyane mu gihe igihugu cye cyari gihangayikishijwe n’amakimbirane n’ihohoterwa. Yiyemeje ko kuburanira abarengana ari na byo gukora umurimo w’Imana.
Kuri we, ububikira n’amategeko si ibintu bitandukanye, ahubwo ni impande ebyiri z’umuhamagaro umwe. Ubuzima bwo kwiha Imana bumwigisha kwihangana, gusenga no kugira impuhwe; amategeko akamuha urubuga rwo gushyira mu bikorwa izo ndangagaciro mu buzima busanzwe. Avuga ko aho ari hose – yaba ari mu kigo cy’ababikira cyangwa mu rukiko – akomeza kuba wa mubikira umwe, udahinduka mu ndangagaciro.
Nubwo ari avoka, hari imanza atemera kuburanira, zirimo izijyanye n’ubutane, gukuramo inda, ubujura n’ubwicanyi, kuko zibangamiye imyemerere n’indangagaciro ze. Asobanura ko atari ukubera gusa ko ari umubikira, ahubwo ko ari n’amahitamo ye bwite.
Iyo ari mu rukiko, akora akazi ke nk’abandi banyamategeko bose. Avuga ko itegeko riba ari itegeko, kandi ko rimwe na rimwe bisaba gukara no guhagarara ku kuri kugira ngo ubutabera buboneke. Nubwo hari abatangazwa no kubona umubikira mu mwuga w’amategeko, bamwe mu bacamanza n’abayobozi barabishima, bakabona bizana isura nshya mu butabera no kugabanya ubushyamirane.
Amafaranga ahembwa yose ayashyira mu kigega cy’umuryango w’ababikira arimo, kuko bafite indahiro y’ubukene. Nta mushahara yifatira ku giti cye.
Immaculate Muthoni agaragaza ko ubutabera n’iyobokamana bishobora kujyana. Uretse kuburanira abantu, anatanga amahugurwa ku mategeko, kandi yakomeje kwiyongera ubumenyi mu by’amategeko no mu bijyanye no gukurikirana no gusuzuma imishinga. Ubuzima bwe bwerekana ko kwiha Imana no kurwanira ukuri bishobora kuba urugendo rumwe.



