AmakuruImyidagaduro

Umubyeyi yasabye imbabazi ku rupfu rw’umwana we rwatewe na TikTok

Umubyeyi w’umugore wo mu Bwongereza yasabye ko mu mashuri hashyirwaho amasomo yigisha abana ku ngaruka mbi zo gukoresha nabi imyuka ihumanya ikirere, nyuma y’urupfu rw’umukobwa we w’imyaka 13 wabayeho yigana ibikorwa yabonaga ku mbuga nkoranyambaga.

Sonia Hopkin yavuze ko umukobwa we, Tiegan Jarman, yasanzwe yapfiriye mu cyumba cye i Thurmaston, Leicestershire, nyuma yo kwigana ibyo yabonaga kuri TikTok, aho yakurwaga mu bikorwa bizwi nka “chroming” byo guhumeka umwotsi wateguwe kugira ngo umuntu asinde.

Hopkin, utuye i Leicester, yavuze ko byamenyekanye ko Tiegan yapfiriye mu rugo rwa se, nyuma yo kubona ko atangiye kubura ubwenge.

Uyu mubyeyi w’imyaka 45 yavuze ko umukobwa we yari umuntu usabana kandi useka cyane, ariko ko ashobora kuba yaragerageje ibikorwa byo guhumeka imyuka ishobora kwangiza ubuzima, nk’uko biboneka ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Iyo wumva inkuru nk’izi, wibwira ko bibaho ku bandi, ntiwite ku byo wowe ushobora guhura na byo. Ni ibintu bibi kurusha inzozi mbi”.

Madamu Hopkin, usanzwe akora mu buvuzi muri Leicester Royal Infirmary, yavuze ko yababajwe cyane no kumva ibyabaye, kandi ko ubu ashaka gukangurira abantu kumenya “ingaruka z’iyi myitwarire mibi”.

Ubusabe bwe burimo ko mu mashuri habaho amasomo ajyanye no kwirinda gukoresha nabi imiti n’imyuka ikoreshwa mu ngo, kandi ababikora bakwiye gushyiraho ubutumwa bwiza busobanura ibyago biri mu bikoresho bya bo.

Yagize ati: “Turifuza ko ibi byigishwa mu mashuri, ntibibe ku ngaruka z’imiti yo mu rugo gusa, ahubwo no ku ngaruka zo gukoresha nabi interineti. Turashaka ko abantu bamenya ibi kugira ngo hatagira undi uca muri ibi bintu bibabaje”.

Madamu Hopkin yanenze urubuga rwa TikTok, asaba ko rwagira uruhare mu gukumira ko ibikorwa nk’ibi byajya bihinduka ibigezweho ku rubyiruko.

Ihuriro ry’abakora ibikoresho bya aerosols mu Bwongereza (British Aerosol Manufacturers’ Association) ryavuze ko ibisanzwe biboneka ku bipfunyika birimo ubutumwa bwo kuburira, ariko ko guhera muri 2026 hateganywa kongerwaho ubutumwa burambuye busobanura ingaruka z’ibyo bikoresho.

TikTok yaje kuvuga ko ibabajwe cyane n’iyi nkuru, yemeza ko ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bitemewe gushyirwa ku rubuga, kandi ko bafata ingamba zo kubikuraho vuba.

Tiegan Jarman bamusanze yapfiriye mu cyumba cye

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *