AmakuruUbuzima

Umubyeyi yibwe umurambo w’umwana we mu modoka rusange awutwaye mu mufuka

Umubyeyi wari utwaye umurambo w’umwana we ngo awushyingure, yahuye n’uruva gusenya ubwo yawibwaga ari mu nzira ajya ku irimbi nk’uko ikinyamakuru Bukedde cyabitangaje.

Uwitwa Jumba w’imyaka 40, utuye mu mudugudu wa Ngalonnyambe, mu gice cya Gombe, muri komini ya Nansana, yari avanye umurambo w’umwana we w’amezi atanu witwaga Paulina Namigadde ku Bitaro bya Mulago, awujyanye kuwushyingura.

Yavuze ko mugitondo abaganga bamusezereye ku Bitaro bya Mulago, ariko kubera kubura amafaranga yo gutwara umurambo mu buryo busanzwe, yahisemo kuwushyira mu mufuka kugira ngo awujyane mu buryo bworoshye. Yuriye imodoka rusange yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite purake UBL 104 Z.

Abari bategereje uwo murambo ku irimbi batunguwe no kutawubona. (Ifoto: Bukedde)

Nk’uko Jumba yabisobanuye, umuntu wamubonye ahetse uwo mufuka ashobora kuba yaratekereje ko urimo ibintu bisanzwe cyangwa ibicuruzwa, bityo uwawumutwaye akaba yarakekaga ko urimo ibindi bintu bifite agaciro.

Abagize umuryango, bayobowe na sekuru w’umwana witwa Paul Sekagya Magoba, batangaje ko batunguwe cyane no kumva ko umurambo w’umwana wa bo wibwe.

Yavuze ko bari bateraniye ku irimbi bategereje ko umurambo ugera ngo ushyingurwe, ariko bagatungurwa no kumenya ko wabuze.

Umubyeyi bibye umurambo w’umwana we (Ifoto: Bukedde)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *