Umugabo ushinjwa gufata ku ngufu Ariana Grande muri Singapore yagejejwe mu rukiko
Umugabo w’Umunya-Australia witwa Johnson Wen yashinjwe guteza imvururu muri rubanda nyuma yo gufata ku ngufu umuhanzi akaba n’umunyamideli, Ariana Grande mu birori byo kumurika fiilimi yiswe “Wicked: For Good” muri Singapore.
Videwo yerekana Johnson Wen, umugabo w’imyaka 26, yiruka akarenga abafotora agana kuri Ariana Grande, ubwo abakinnyi Cynthia Erivo na Michelle Yeoh bamubambiraga kugira ngo atamugeraho. Wen yanditse kuri Instagram avuga ko “yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi”, ariko urukiko rwa Singapore, uyu munsi ku wa Gatanu rwamushinje icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.
Si ubwa mbere Wen yivanga mu bitaramo kuko no ku rubuga rwe rwa Instagram harimo amashusho agaragaza ibikorwa nk’ibi, arimo nko kuzamuka ku rubyiniro mu gitaramo cya Katy Perry na The Chainsmokers mu Kuboza kwa 2024. Aramutse ahamwe n’iki cyaha, ashobora gucibwa amadolari ya Singapole 2,000 ni ukuvuga miliyoni 2.9 Rwfr.
Abafana banenze Wen, bavuga ko yongeye gutera ubwoba Grande wari usanzwe afite ibikomere mu mutwe nyuma y’iterabwoba ryahitanye abantu 22 abandi amagana bagakomereka mu gitaramo yakoreye i Manchester mu 2017, kandi banenze uburyo umutekano w’ibirori wari uteguye. Grande nta cyo yatangaje ku byabaye, maze ibirori bikomeza nk’uko byari byateguwe.
Filime “Wicked: For Good”, izasohoka ku wa 21 Ugushyingo 2025, ni igice cya kabiri filimi izwi cyane yakiniwe ahitwa Broadway na West End yitwa Wicked, ishingiye ku gitabo cy’abana cyo mu 1900, The Wonderful Wizard of Oz. Grande akina nk’umurozi mwiza Glinda, Erivo akina nk’umurozi mubi, kandi bahurizwa hamwe n’umukinnyi Jeff Goldblum na we ukina nk’umurozi.
Igice cya mbere cy’iyi filimi, Wicked, cyinjiye amafaranga menshi muri 2024 mu Bwongereza, ikaba yaratsindiye ibihembo bibiri mu byerekeye imyambaro n’imitunganyirize ya filime.
