AmakuruUbuzima

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umunyeshuri

Abashinzwe umutekano bafashe umugabo ukekwaho kwica umunyeshuri witwa Bukenya Martin w’imyaka 18, nk’uko amakuru abivuga.

Uwo mugabo ukekwaho icyaha, yitwa Musasizi Herbert w’imyaka 41, yafatiwe mu Karere ka Gulu nyuma y’icyaha cyabaye ku itariki ya 14 Gashyantare 2026 ahagana saa mbiri z’ijoro mu Kagari ka Mabanda, Intara ya Gombe, mu Karere ka Wakiso muri Uganda.

Uwitabye Imana yari umunyeshuri wiga muri Hillside Secondary School akaba yari atuye mu Kirinyabigo, Kawanda, mu Kagari ka Nabweru, mu Karere ka Wakiso.

Nk’uko raporo zibivuga, uyu mwana w’imyaka 18 bivugwa ko yakubiswe moaka apfuye nyuma yo kubonwa mu nzu y’uwamwishe ari kumwe n’umukobwa we w’imyaka 14. Icyo cyago cyabereye mu nzu y’uwo mugabo mu Kagari ka Mabanda, Intara yaGombe, Umujyi wa Nansana nk’ujo ibitangazamakuru byo miri Uganda bibivuga.

Ukekwaho icyaha ari mu maboko y’abashinzwe umutekano mu gihe iperereza ku byabaye rikomeje.

Ukekwaho icyaha hamwe n’uwo yishe (Ifoto: Urubuga rwa HowWe.ug)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *