Umuganga yakatiwe igifungo cya burundu azira kuroga abarwayi
Frédéric Péchier, wahoze ari umuganga w’ikinya ufite imyaka 53, yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Besançon mu burasirazuba bw’Ubufaransa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuroga ku bushake abarwayi 30, bigahitana 12.
Urubanza rwamaze amezi ane rwasojwe kuri uyu wa Gatanu, rufatwa nk’urukomeye cyane mu mateka y’Ubufaransa rujyanye n’amakosa akomeye y’ubuganga.
Urukiko rwemeje ko Péchier yashyiraga ibinyabutabire mu mifuka y’imiti (infusion bags), bigateza abarwayi guhagarara k’umutima cyangwa kuva amaraso menshi mu gihe cyo kubagwa.
Akenshi, we ubwe ni we wagiraga uruhare mu gutabara, bigatuma agaragara nk’umutabazi, ariko abarwayi 12 barapfa. Umurwayi muto wari ufite imyaka ine, na ho mukuru akagira 89.
Ubushinjacyaha bwamwihanangirije bugira buti: “Uri muganga w’urupfu, uri umurozi, uri umwicanyi. Wasize isura mbi abaganga bose. Wahinduye iri vuriro irimbi.”
Bwavuze ko yabikoraga agamije gusiga icyasha bagenzi be yari afitiye inzika, akajya aza mu ivuriro kare agahindura imifuka y’imiti, maze ikibazo kivutse akiyerekana nk’ugikemuye.
Iperereza ryatangiye mu 2017, nyuma y’uko habonetse ikinyabutabire cyitwa “potassium chlorure” kirenze urugero mu muti w’umugore wagize indwara y’umutima mu kubagwa umugongo.
Byagaragaye ko mu ivuriro rya Saint-Vincent i Besançon, impfu z’ihagarara ry’umutima zari zikubye inshuro zirenga esheshatu iz’igihugu cyose, kandi akenshi impamvu ntizamenyekanaga. Ibyo bibazo byagabanukaga iyo Péchier yimukiraga ahandi, bikongera kugaruka agarutse, bigahita bihagarara amaze guhagarikwa mu 2017.
Mu rubanza, Péchier rimwe yemeye ko hari abarwayi bashobora kuba bararozwe ariko ahakana uruhare rwe, agira ati: “Sindi umurozi… Nabayeho nubahiriza indahiro ya Hippocrate.” Ariko ubuhamya bwe bwagiye buhindagurika. Azamara nibura imyaka 22 muri gereza mbere yo gusaba imbabazi, kandi afite iminsi 10 yo kujurira.
Abarokotse na bo bagize icyo bavuga. Sandra Simard, warokotse, yagize ati: “Ni iherezo ry’inzozi mbi.” Jean-Claude Gandon na we ati: “Noneho tuzagira Noheli ituje kurushaho.”
Abunganizi ba Péchier bakomeje kuvuga ko nta kimenyetso gifatika kimuhuza n’ibyaha, ariko urukiko rwemeje ko icyaha kimuhama.
