AmakuruUbuzima

Umugore wishe umukunzi we amutemye akanamushyingura yakatiwe igifungo cya burundu

Umugore w’imyaka 40, Anna Podedworna, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo kwemezwa n’urukiko ko yari yishe umukunzi we, Izabela Zablocka, akamucamo kabiri akamushyingura mu busitani bw’inyuma bw’inzu mu Bwongereza, imyaka irenga 15 ishize nk’uko tubikesha BBC.

Podedworna, wabaga i Boyer, Derby, wahoze akora umwuga wo kugurisha inyama, yari yarahakanye icyaha cy’ubwicanyi ariko urukiko rwamuhamije.

Mu rukiko rw’i Derby ku wa Gatatu, yakatiwe igifungo cya burundu, aho ashobora gufungwa nibura imyaka 21, nk’uko amategeko ateganya ku bwicanyi.

Umucamanza yagize ati: “Nta kwicuza wagaragaje. Ntugomba gushimirwa kuba waratinze guhamagara polisi muri Gicurasi 2025 – wabikoze gusa kugira ngo utange inkuru y’ibinyoma ku rupfu rwa Izabela”.

Abo bagore bombi bari bimukiye mu Bwongereza baturutse muri Poloni, bashaka akazi kandi batuye mu gace ka Normanton, Derby.

Ibisigazwa bya Isabela Zablocka byavumbuwe mu busitani nyuma y’imyaka 15 yishwe (Ifoto: BBC)
Anna Pededworna (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *