AmakuruPolitiki

Umuherwe Sir Jim Ratcliffe mu mazi abira nyuma yo kuvuga ko Ubwongereza bwakolonijwe n’abimukira

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yamaganye amagambo aherutse gutangazwa n’umuherwe Sir Jim Ratcliffe, avuga ko akomeretsa kandi adakwiriye. Sir Jim ni umwe mu bakire bakomeye ku isi, washinze kompanyi Ineos ikora ibinyabutabire, kandi akaba ari umwe mu bafite imigabane mu ikipe ya Manchester United.

Mu kiganiro yahaye Sky News ku wa Gatatu w’ejo hashize, Sir Jim yavuze ko Ubwongereza “bwakolonijwe n’abimukira”, anagaragaza ko Minisitiri w’Intebe ari umuntu “mwiza cyane” ku buryo atabasha gufata ibyemezo bikomeye bishobora gushyira ubukungu bw’igihugu ku murongo.

Mu gusubiza ayo magambo, MInisitiri Sir Keir Starmer yavuze ko Ubwongereza ari igihugu gifite ishema, cyakira abantu batandukanye kandi kigizwe n’amoko n’inkomoko zinyuranye. Yasabye Sir Jim gusaba imbabazi ku byo yatangaje.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bizwi nka No 10, na we yasabye uwo mujejetafaranga gusubira ku magambo ye no kuyasabira imbabazi, avuga ko ashobora gukoreshwa n’abashaka gucamo ibice igihugu.

Mu kiganiro cye, Sir Jim yavuze ko bidashoboka kugira ubukungu burimo abantu benshi bafashwa na leta, anongeraho ko umubare munini w’abimukira winjira mu gihugu utwara amafaranga menshi. Yavuze ko abaturage b’Ubwongereza bari miliyoni 58 mu 2020, ubu bakaba barageze kuri miliyoni 70, agaragaza ko ubwiyongere bwaturutse ku kwimuka kw’abantu benshi.

Icyakora, imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare igaragaza ko abaturage b’Ubwongereza bari miliyoni 66.7 hagati mu 2020, bakagera kuri miliyoni 69.4 hagati mu 2025.

Sir Jim yatangaje ayo magambo ari mu nama y’abanyenganda b’i Burayi yabereye mu Mujyi wa Antwerp mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye n’umwanditsi mukuru wa Sky News ushinzwe ubukungu, Ed Conway.

Amagambo ye kandi yanamaganwe n’amatsinda y’abafana ba Manchester United. Itsinda Manchester United Supporters Trust ryatangaje ko nta mufana ukwiriye kumva ko atakiri mu muryango w’ikipe kubera ubwoko bwe, idini rye, ubwenegihugu cyangwa aho akomoka.

Ryongeyeho ko ubuyobozi bw’ikipe bukwiye gukora ibihuza abafana, aho kubatanya cyangwa guheza igice kimwe cya bo, kandi ko iki kibazo atari politiki ahubwo ari ikibazo cy’ubumwe n’ukwiyumvamo kw’abafana bose.

Sir Keir Starmer (ibumoso) ntiyishimiye amagambo ya Sir Jim Ratcliffe (iburyo), amusaba kuyasabira imbabazi (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *