Umuhungu wa Mouammar Gaddafi, yarekuwe nyuma y’imyaka 10 afungiwe muri Libani
Hannibal Gaddafi, umuhererezi w’uwahoze ari Perezida wa Libya Muammar Gaddafi, yarekuwe nyuma y’imyaka hafi 10 afungiwe muri Libani.
Hannibal yatawe muri yombi mu 2015 afite imyaka 49, akurikiranyweho guhisha amakuru ajyanye n’ibura ry’umuyobozi w’ishyaka ry’Abashia bo muri Libani, Musa al-Sadr, waburiwe irengero muri Libya mu 1978, icyo gihe Hannibal yari afite imyaka ibiri gusa.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibyo birego, avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.
Abunganira Hannibal babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, ko yarekuwe nyuma yo kwishyura ingwate y’amadolari ibihumbi magana cyenda ($ 900,000). Umwunganizi we Laurent Bayon yagize ati: “Kuri we, ni iherezo ry’akaga kamaze imyaka 10.”
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, umucamanza yari yategetse ko Hannibal yishyura ingwate ya miliyoni 11 z’amadolari kugira ngo arekurwe, ariko mu cyumweru gishize iyo ngwate yaragabanyijwe bitewe n’ubusabe bw’abamwunganira, nk’uko AFP ibivuga.
Bayon yongeyeho ko umukiriya we ashobora kuva muri Libani akerekeza ahantu hatatangajwe. Yagize ati: “Icyo kirego cyamufunze imyaka 10 nta mpamvu ifatika, ni ikimenyetso cy’uko ubutabera bwa Libani butigenga.”
Mu 2015, Hannibal Gaddafi yari yabanje gushimutwa n’umutwe witwaje intwaro, nyuma aza kurekurwa, ariko mu gihe gito abategetsi ba Libani bongera kumufata.
Nyuma y’uko se akuwe ku butegetsi n’inyeshyamba mu 2011, hanyuma akicwa, Hannibal yahungiye muri Siriya, nyuma aza kwimukira muri Oman, aho yabaye mu kato hamwe n’umugore we Aline Skaf.
Mbere yo guhungira muri Siriya, yari amaze kugira ibibazo by’ubutabera mu Bufaransa no mu Busuwisi mu myaka ya za 2000, kubera imyitwarire ye yo kwishimisha cyane no kwivanga mu makimbirane.
Kuva mu 1978, ubwo Umunya-Libani, Musa al-Sadr, yaburiraga muri Libya, umubano hagati ya Libya na Libani wagiye wangirika cyane, bikekwa ko Muammar Gaddafi ari we wagize uruhare muri iryo bura.
Icyo gihe Hannibal yari akiri umwana muto w’imyaka ibiri, kandi nubwo yahakuriye, ntiyigeze agira umwanya ukomeye mu buyobozi bwa Libya.
Mu 2011, Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byategetse ko imitungo ye na konti ze muri banki bihagarikwa, mu gihe igihugu cya Libya cyari kimaze kugwa mu ntambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa se.
