Umuhungu wa Robert Mugabe yatunguye urukiko ahindura icyemezo ku ifungwa rye
Umuhungu w’umuhererezi w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, ufunzwe muri Afurika y’Epfo, yatunguye urukiko ku wa Gatatu w’ejo hashize ubwo yahinduraga icyemezo ku busabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo.
Uyu musore witwa Bellarmine Mugabe afungiye ibyaha akekwaho birimo kugerageza kwica, nyuma y’uko umusore w’imyaka 23 yarasiwe mu nzu Bellarmine atuyemo mu mujyi wa Johannesburg, agakomereka.
Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu, Bellarmine yari yagejejwe mu rukiko kugira ngo hasuzumwe ubusabe bwe bwo gufungurwa by’agateganyo. Icyakora, yatunguranye atangaza ko atakibushyigikiye, ahubwo akemera ko agirana ibiganiro n’ubushinjacyaha kugira ngo harebwe uko ikibazo cyakemuka.
Bellarmine w’imyaka 28 akurikiranyweho uru rubanza hamwe n’umurinzi we bwite. Iyi dosiye iri gukurikiranwa cyane n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Zimbabwe, kandi biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza mu cyumweru gitaha.
Kugeza ubu, uyu muhungu wa Robert Mugabe, wayoboye Zimbabwe imyaka 37, ntaremera kandi ntanahakana ibyaha ashinjwa nk’uko BBC ibitangaza.
Bellarmine hamwe na bakuru be babiri ndetse na nyina Grace Mugabe bamaze igihe kinini baba muri Afurika y’Epfo kuva Robert Mugabe akuwe ku butegetsi mu 2017, akaza kwitaba Imana nyuma y’imyaka ibiri.
Mu mezi ashize, Bellarmine na bakuru be bavuzwe mu makuru ko birukanwe mu nzu y’akataraboneka babagamo mu gace k’abakire ka Sandton i Johannesburg, nyuma y’uko abaturanyi ba bo binubiye urusaku bakunze guteza.
Mu gihe cya vuba, abo bavandimwe bagiye bagaragara mu bibazo bitandukanye bijyanye n’amategeko. Urugero ni nko mu 2024, ubwo Bellarmine yatabwaga muri yombi ashinjwa gukubita umupolisi mu mujyi wa Beitbridge muri Zimbabwe, uri hafi y’umupaka w’Afurika y’Epfo.


