AmakuruPolitiki

Umukobwa wa Jacob Zuma yahakanye ibyaha by’iterabwoba aregwa

Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo, Duduzile Zuma-Sambudla, yitabye urukiko i Durban, yiregura ku byaha by’iterabwoba ashinjwa.

Uyu mukobwa aregwa gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga mu 2021, mu gihe habaga imyigaragambyo ikomeye yakurikiye ifungwa rya se, Jacob Zuma. Iyi myigaragambyo, yabaye mu ntara za Gauteng na KwaZulu-Natal, yateje ubusahuzi, gutwika no kwangiza byinshi, ihitana abantu barenga 300, ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 2.8 z’amadolari y’Amerika bikangirika.

Ubushinjacyaha buvuga ko Duduzile, ufite imyaka 43, yakanguriye abaturage guteza imvururu binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ariko we n’umwunganizi we bavuga ko ibyo birego nta shingiro bifite, bakemeza ko ari uburyo bwo kwihimura kuri se washinze ishyaka rishya rya politiki ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi, ANC.

Ikigo cya Jacob Zuma Foundation cyemeza ko uru rubanza ari ikoreshwa nabi ry’ububasha n’uburyo bwo gukandamiza umuryango wa Zuma. Mu gihe urubanza rwaberaga i KwaZulu-Natal, abayoboke bake b’ishyaka rya se uMkhonto weSizwe (MK) bari bateraniye imbere y’urukiko, mu gihe Zuma ubwe yari imbere mu cyumba cy’urukiko.

Duduzile yavukiye muri Mozambique, akurira aho se yari mu buhungiro. Ni umwe mu bana batanu Zuma yabyaranye na Kate Mantsho, witabye Imana mu 2020. Afite impanga ye Duduzane Zuma, na we uzwi cyane muri politiki no mu bucuruzi.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we Lonwabo Sambudla mu 2017, Duduzile yatangiye kugaragara cyane mu ruhame, ashyigikira se mu rubanza no mu bikorwa bya politiki. Nubwo atigeze akora politiki mbere, ubu ni umudepite mu nteko ishinga amategeko y’igihugu, ndetse n’uhagarariye Afurika y’Epfo mu Nteko Nyafurika y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU Pan-African Parliament).

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *