AmakuruPolitiki

Umukobwa wa Kim Jong Un w’imyaka 13 yagaragaye atwaye “igifaru” mu ruhame

Umukobwa w’umwangavu wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yatwaye igifaru cya gisirikare, se amwicaye inyuma, nk’uko bigaragara mu mafoto yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’itangazamakuru cya leta, KCNA, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026. Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko arimo gutegurirwa kuzamusimbura ku buyobozi.

Uyu mukobwa, uzwi ku izina rya Kim Ju Ae kandi bikekwa ko afite hafi imyaka 13, amaze iminsi agaragara kenshi mu ruhame ari kumwe na se mu bikorwa bitandukanye nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Mu mafoto aheruka, agaragara arebera mu idirishya rito ry’aho umushoferi w’icyo gifaru arebera, afite isura igaragaza kwitondera cyane no kwibanda ku kazi, umusatsi we uhuhwa n’umuyaga, mu gihe se we agaragara aseka, yegamiye igice cyo hejuru cy’igifaru, naho abasirikare batatu bambaye imyenda ya gisirikare bicaye hejuru ya cyo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, yagaragaye aho barasira, arimo kwerekana uko arasa imbunda, ndetse no mu kindi gikorwa cyabanje yafotowe arashisha imbunda nto (pistolet).

Nta makuru yemewe n’ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru aratangazwa ku izina rye cyangwa imyaka ye.

Ku wa Kane w’ejo hashize, Kim Jong Un yakurikiranye imyitozo y’ubwoko bushya bw’ibifaru, yagaragaje ubushobozi bukomeye bwo kurwanya no gutera, harimo no guhangana n’indege nto zitagira abapilote “drones” n’amasasu arwanya ibifaru, nk’uko byatangajwe na KCNA.

Mu myaka ishize, Kim Jong Un yibanze ku kuvugurura intwaro zisanzwe z’igisirikare cy’igihugu, zirimo misile zikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare, ndetse no guteza imbere intwaro zikomeye zirimo misile ziraswa kure n’intwaro za nikleyeri.

Aya mafoto yose agaragaza Kim Jong Un, ari kumwe n’umukobwa we, Kim Ju Ae, ayobora imyitozo y’igisirikare igizwe n’imyitozo yo gutera no gukoresha ubwoko bushya bw’ibifaru, ku kigo cy’imyitozo i Pyongyang ku ya 19 Werurwe 2026 (Amafoto: KCNA binyuze kuri Reuters)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *