Umukobwa wa Perezida Ruto yasuye Jenerali Muhoozi Kainerugaba
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, Umugaba w’ingabo za Uganda ndetse akaba n’umuhungu wa Perezida w’icyo gihugu, yakiriye umukobwa wa Perezida wa Kenya ku cyicaro cy’ingabo zidasanzwe (Special Forces) kiri i Entebbe, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cya Uganda.
Charlene Ruto yakiriwe na Muhoozi Kainerugaba, mu gihe uyu musirikare aherutse gutangaza ku rubuga X ko yifuza kuzagirira uruzinduko Perezida wa Kenya, William Ruto, mu minsi iri imbere. Ibi ni ibyemejwe n’igisirikare cya Uganda.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, ibiganiro bya bo byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, Uganda na Kenya, bisanzwe bisangiye byinshi birimo indimi zimwe n’imico ihuriweho n’abaturage b’ibi bihugu by’abaturanyi.
Mu mwaka wa 2022, Muhoozi Kainerugaba, ubu ufite imyaka 51, yigeze guteza umwuka mubi hagati ya Kampala na Nairobi ubwo yandikaga ku rubuga X (rwitwaga Twitter) ko we n’ingabo ze – icyo gihe yari akiri umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka – batamara ibyumweru bibiri bafashe umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Ibyo byarakaje benshi muri Kenya, bituma se, Yoweri Museveni, asaba imbabazi Abanyakenya ndetse anavanaho umuhungu we kuri uwo mwanya. Nyuma ariko, yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya jenerali.
Muri uwo mwaka wa 2022 kandi, Charlene Ruto na we yigeze guteza impaka muri Kenya ubwo yatangazaga ko ashinze “Ibiro by’Umukobwa w’Umukuru w’Igihugu”. Nyuma y’uko benshi babyamaganiye ku mbuga nkoranyambaga, yasobanuye ko ibyo biro bitazajya bikoresha amafaranga ya leta cyangwa imisoro y’abaturage, ahubwo ko bireba ibikorwa bye bwite.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Charlene Ruto yagiye muri Uganda mu butumwa bwa leta cyangwa niba yari mu ruzinduko rwe bwite. We ubwe cyangwa ibiro bye ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’urwo ruzinduko.


