Umunsi Bruce Melodie ajya gushaka Umu-therapist muri America
Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yagaragaje ko umwaka wa 2025 nk’uwamushaririye, umwaka wamugejeje ku rugero rwo gushaka ubuvuzi bw’imitekerereze (Therapy) ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro Boxpod TV yagiranye na KwamaBox, Bruce Melodie yagarutse ku rugendo rwe rw’imyaka 15 mu muziki, uko yigeze kumva Isi imuhindukiyeho, akibaza byinshi kuri we, ku muryango we no ku buzima bwe.
Uyu muhanzi yavuze ko 2025 yamusigiye ibikomere. Yari amaze igihe anyura mu bibazo atashoboraga gukemura n’amafaranga ntiyari kubikemura.
Ati “Nari maze igihe ndi guca mu bintu byinshi mu buzima bwanjye, kandi ukabona n’ibibazo udashobora gucyemura. N’isbibazo n’amafaranga adashobora gukemura, naravuze nti reka ngerageze (gushaka ‘Therapist’) kandi nshima Imana.”
“Numvaga mfite ibitekerezo byinshi nko kujya mu bapfumu [Yakubise agatwenge]. Rero, nahisemo gutangira ‘Therapy’ nagiyeyo. Kandi ibi bintu birakora rwose.”
Bruce agaragaza ko mbere atemeraga ibijyanye na Therapy. Yayifataga nk’aho ari ukwicara ukavuga ibibazo byawe, ukarira, ukishyura. Ariko ageze muri Amerika, ahitamo kugerageza.
Ati: “umwaka ushize ntiwari mwiza kuri njye (2025). Yarambwiye ati urarwaye. Naravugaga n’ibintu by’abana b’abakire. Nkavuga nti ‘Therapy’ y’iki se? Nanjye ubwanjye ndi ‘Therapist’.”
“Kuri njye mu mutwe wanjye naravugaga nti ‘Therapy’ ni ukugenda ukareba umuntu ukamuganiriza ibibazo byawe hanyuma ukamwishyura, njye rero numvaga ari ubutekamutwe, niko nabitekereza kandi nizera ko abantu benshi hafi 100% batekereza ko ‘Therapy’ ari ukugenda, ukavuga ibibazo byawe, ukarira, hanyuma ukishyura, ariko ‘therapy’ siko imeze.”
Muri we, yumvaga ko adashobora gukora ‘Therapy’ ari muri Afurika, ibyatumye ubwo yageraga muri Amerika ari mu bitaramo yarahisemo kuyoboka ubu buvuzi.
Umuhanga mu mitekerereze yamubwiye ko arwaye. Yari afite ibimenyetso bya depression, igihe umuntu atangiye kumva ari wenyine, akumva isi imuhindukiyeho.
Yagombaga gukora Therapy inshuro 10, ariko yakoze eshatu gusa. Ati: “Nageze aho numva meze neza. Nsaba gusubira mu rugo menye neza ikibazo mfite.”
Bruce Melodie agaragaza ko kuba icyamamare bidasobanura kugira inshuti. Umuhanzi ashobora kuririmbira ibihumbi, ariko abo bantu si inshuti ze zo guhamagara ijoro n’amanywa ngo muganire.
‘Depression’, avuga ko itangira buhoro. Iyo utangiye kwibaza kuri wowe, ku muryango wawe, ukumva ntawe ushobora kubiganiriza.
‘Therapy’ yamwigishije kongera kwiyubaka, no kwakira ko nawe ari umuntu usanzwe, ufite intege nke n’amarangamutima.
Bruce Melodie asaba abahanzi kwitondera abo bakorana, gutandukanya business n’ubushuti, no kurinda isura yabo.
Hejuru ya byose, asaba abantu kutagira ipfunwe ryo gushaka ubufasha bw’imitekerereze. Ati: “Igihe uzamenya ko ari depression, jya gushaka Therapist.”
Uyu muhanzi umaze imyaka 15 mu muziki, avuga ko akora ibishoboka byose akiyibagiza ko ari icyamamare, akibuka ko ari umuntu usanzwe.
N’ubwo 2025 yamubereye umwaka ukomeye, yemera ko ‘Therapy’ yamuhaye indi ntambwe nshya, iyo kwiyakira no kongera kwizera ubuzima.
Kuri Bruce Melodie, gutsinda si ukujya ku rubyiniro gusa, ahubwo ni no gutsinda intambara zo mu mutima, izo abafana batabona, ariko zigena ubuzima bw’umuhanzi.
Mu myaka ishize, ijambo “Therapy” ryabaye rusange mu biganiro by’abahanzi, abanyapolitiki n’abandi bantu b’ibyamamare ku isi.
Ariko kandi, rikomeje gutera impaka muri rusange, aho bamwe bakibaza niba ari “ukwicara ukavuga ibibazo byawe” gusa, cyangwa niba rifite ishingiro ry’ubumenyi.
“Therapy/Psychotherapy. Ni uburyo bwo kuvura cyangwa gufasha umuntu binyuze mu biganiro n’umuhanga wize ibijyanye n’imitekerereze (psychologist cyangwa therapist).
