AmakuruImikinoSports

Umunsi Haruna yagiye mu igeregezwa i Burayi akavayo atamenye naho ikipe ikorera imyitozo

Haruna Niyonzima yahishuye ko yigeze kujya  ku mugabe w’i Burayi mu Bufaransa gukora igeragezwa gusa agezeyo yarasuzuguwe bituma ahitamo gutaha mu Rwanda atanageze naho iyo kipe atavuze izina ikinira.

Haruna yabwiye Radio Rwanda ko hagati ya 2007 na 2011 we Mugiraneza Jean Baptiste, bakina muri APR FC bigeze kugira amahirwe yo kujyanwa mu igeragezwa ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa ariko ntibyagenda neza.

Uyu mukinnyi avuga ko basuzuguwe cyane nyamara mu Rwanda bari bafashwe nk’abami.

Yagize ati “ Twavuye hano nk’abanyamwuga, tugezeyo baradusuzugura ndagije ndataha. Mu byukuri twagiye turi abantu batatu umwe ajya muri gahunda ze, twagiye mu ikipe idushaka njyewe na Migi, ariko uko batwakiriye twari tumeze nk’abagiye mu butembere.”

Haruna Niyonzima yatangaje ko bagombaga gukora igeragezwa ibyumweru bibiri ariko bagiye kwisanga bamaze icyumweru cyose baryamye, barya, banywa ariko kujya ku kibuga aho ikipe yabashakaga ikorera baraheba.

Yakomeje agira “ Twagombaga gukora isuzumwa ibyumweru bibiri ariko icyumweru twakimaze tutanakoze imyitozo. Umu ‘manager’ wari watujyanye twamaze icyumweru mu rugo iwe. Twamaze icyumweru turya, tunywa, nta kintu dukora. Ndababwira nti ‘mwarasaze? Twaje mu kazi cyangwa twaje kuryama.”

Uyu mukinnyi yagaragaje ko amaze kubona bimeze gutyo yahise ahamagara ‘Manager’ wabazanye ahita yigarukira mu Rwanda kuko yabonaga ibyabajyanye nta murongo bifite.

Haruna Niyonzima ni umwe mu banyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakiniye amakipe akomeye muri Afurika y’iburasirazuba, ndetse yananditswe  mu gitabo cy’abakinnyi bakinnye imikino irenga 100 mu ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi yakinnye imikino 110.

Haruna niyonzima yakiniye amakipe akomeye muri Tanzania arimo Young Africans na SIMBA SC, yakinnye kandi muri Al Ta’awon yo muri Libya. Uyu musore yakinnye no muri APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Etincelles FC zo mu Rwanda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *