Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo: u Burundi n’u Rwanda ntibyagaragaye muri raporo ya 2026 y’uko ibihugu byishimye
Raporo nshya yasohotse uyu munsi, mu gihe isi iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo, itanga ibisobanuro bishya ku buryo abantu bapima ubuzima bwa bo ku rwego rw’isi.
Iyi raporo igaragaza itandukaniro rinini hagati y’uturere dutandukanye, ikanatera kwibaza ku cyo ibyishimo bisobanuye by’ukuri.
Ku wa 20 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo, watangijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2012, hagamijwe kwibutsa ko iterambere ridashingira gusa ku bukungu, ahubwo rinashingira ku mibereho myiza y’abaturage.
Buri mwaka, raporo izwi nka “World Happiness Report” ishyira ku rutonde ibihugu hashingiwe ku buryo abaturage babona ubuzima bwa bo.
Ibi bipimo bishingira ku gipimo kiri hagati ya 0 na 10, aho umuntu ubwe agaragaza uko abona ubuzima bwe muri rusange.
Icyo gipimo gishingirwa ku bintu bitandukanye birimo:
- Umusaruro n’amafaranga umuntu yinjiza
- Ubufasha buturuka ku bandi (imiryango n’inshuti)
- Icyizere cyo kubaho igihe kirekire (ubuzima bwiza)
- Ubwisanzure mu gufata ibyemezo
- Ubugwaneza n’icyizere ku nzego za leta
Ibihugu 10 bya mbere bifite ibyishimo byinshi ku isi (2026):
- Finland
- Iceland
- Denmark
- Costa Rica
- Sweden
- Norway
- Netherlands
- Israel
- Luxembourg
- Switzerland

Iyi raporo igaragaza ko ibihugu byo mu karere ko mu majyaruguru y’Isi (mu Burayi) bikomeje kuza imbere, aho Finland ikomeza kuza ku mwanya wa mbere nk’uko byari bimeze no mu mwaka ushize.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika n’imyanya bifite ku isi:
- 73. Mauritius
- 81. Libya
- 83. Algerie
- 93. Mozambique
- 96. Gabon
- 98. Côte d’Ivoire
- 100. Cameroon
- 101. Afurika y’Epfo
- 103. Niger
- 105. Tunisia
Nubwo hari ibihugu bya Afurika biri ku myanya myiza ugereranyije n’ibindi, umugabane wa Afurika muri rusange uracyari inyuma ugereranyije n’indi migabane mu bijyanye n’ibyishimo.
Uko ibihugu bihagaze muri Afurika y’Iburasirazuba:
- 110. Kenya
- 118. Uganda
- 135. Ethiopia
- 138. Tanzania
- 140. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ibi bihugu biri mu myanya yo hasi ku isi, ahanini bitewe n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho bikigaragara muri aka karere.
Ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda, kimwe n’ibindi bimwe na bimwe, ntibyagaragaye kuri uru rutonde rw’ibihugu 147 byasohotse uyu mwaka.
Nubwo bimeze bityo, iyi raporo igaragaza ko ibyishimo bidashingira gusa ku bintu bifatika. Bigenwa kandi n’uko abantu babona ubuzima bwa bo—si amafaranga cyangwa imibereho y’inyuma gusa.
Mu karere k’Ibiyaga Bigari, ubuzima bwa buri munsi burangwa n’ibibazo by’ubukungu, ubushomeri, umutekano muke mu bice bimwe, ndetse n’ingaruka z’amateka aherutse y’intambara n’ibindi bibazo.
Ku bantu benshi, ibyishimo bigaragarira mu bufatanye hagati y’abantu, ubucuti n’udushimishamuntu two mu buzima bwa buri munsi.
Iyi raporo kandi igaragaza ko nubwo ibyiyumvo byiza bikiri byinshi kuruta ibibi ku isi, guhangayika n’agahinda biri kwiyongera mu turere twinshi.
Muri icyo gihe, ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga—cyane cyane mu rubyiruko—rishobora kugira ingaruka ku byishimo iyo rikoreshwa bikabije, nk’uko iyi raporo ibivuga.
Mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Ibiyaga Bigari, urubyiruko ruhura n’ibibazo by’ubushomeri, inzozi zo gushaka ubuzima bwiza, ndetse n’icyifuzo cyo kujya mu mahanga bashaka amahirwe aruta ayo bafite.
Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe na byo birimo gutangira kuvugwa cyane, nubwo hakiri urugendo rurerure rwo kubyitaho bihagije nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Mu gihe isi yose iri gutekereza ku byishimo, iyi raporo yibutsa ko urutonde rw’ibihugu rutabasha gusobanura byose.
Muri aka karere, umunezero wubakwa ku kwihangana, ku mubano mwiza hagati y’abantu no ku bushobozi bwo guhangana n’ibibazo—bigaragaza ko ibyishimo ari ikintu gishingiye cyane ku mitekerereze y’umuntu, atari imibare gusa.