AmakuruPolitiki

Umunsi w’inzozi zabaye impamo: Abanyavenezuela bo muri Florida bishimiye ifatwa rya Maduro

Mu myaka myinshi ishize, Rosana Mateos utuye muri Leta ya Florida yahoraga arota inzozi zisubiramo zerekeye igwa rya Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela.

Nk’uko Umunyavenezuela uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2012 yabitangaje, yagize ati: “Nahoraga ntekereza kuzumva ayo makuru mu masaha yo mugitondo cya kare, twajyaga dutekereza ko niba hari ikizaba, kizaba muri ayo masaha”.

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ingabo zidasanzwe z’Amerika zinjiye mu nzu Maduro yabagamo, zimujyanana n’umugore we.

Mateos yagize ati: “Telefone yanjye yari yazimye kandi nari ndimo gusinzira. Ariko umugabo wanjye yarankanguye ambwira ko bafashe Maduro. Sinabyemeye”.

Nyuma y’amasaha make, Mateos yari mu magana y’Abanyavenezuela baba muri Amerika n’Abanyamerika bakomoka muri Venezuela bahuriye mu mujyi wa Doral hafi ya Miami, uzwi nk’igicumbi cy’Abanyavenezuela batuye muri Florida y’Amajyepfo, kugira ngo bishimire ayo makuru.

Abarenga 40% by’abatuye muri Doral, bakomoka muri Venezuela, bikaba ari ho hari Abanyavenezuela benshi kurusha ahandi hose muri Amerika. Benshi bahunze igihugu cya bo kubera ibibazo by’ubukungu n’umutekano byakajije umurego kuva Maduro yajya ku butegetsi mu 2013, abandi bakaba bari barahunze no mu gihe cya Hugo Chávez wamubanjirije. Abenshi muri bo barwanya byeruye ubutegetsi bwa Maduro, kandi ibyo byagaragaraga neza mu mihanda ya Doral.

Mbere y’uko izuba rirasa ku wa Gatandatu, abantu benshi bari bamaze gukoranira kuri El Arepazo, resitora y’Abanyavenezuela ikaba n’ahantu bahurira nk’umuryango. Saa sita zigeze, imbaga yari imaze kwiyongera igera mu magana, bacuranga umuziki, baririmba indirimbo zo kwishima, imodoka zivuza amahoni, abandi bagatwara amabendera mu mihanda iri hafi aho.

Umwe mu bishimiye ifatwa rya Perezida Maduro afite ibendera rya Venezuela

Benshi bagaragazaga ibyishimo n’ituze batewe n’uko Maduro, bashinja gusenya ubukungu n’imiyoborere ya Venezuela, atakiri ku butegetsi.

Muri abo harimo Bryan Marquez, ukomoka muri leta ya Táchira iri mu burengerazuba bwa Venezuela hafi y’umupaka wa Colombia. Uyu musore wahunze igihugu cye hashize imyaka ibiri gusa, yarushagaho kugira amarangamutima iyo yavugaga ku gihugu cye.

Yabwiye BBC ati: “Sinzi uko nabivuga neza. Twarababaye cyane [ubutegetsi bwa Maduro]. Byari igisebo. Ni yo mpamvu benshi muri twe twahunze. Ubukungu bwari bubi, umutekano warabaye muke. Twifuzaga gusa ubuzima bwiza”.

Kimwe n’abandi benshi bari mu birori byabereye i Doral, Marquez yemeza ko hari umuntu umwe wagize uruhare rukomeye mu gutuma Abanyavenezuela benshi baba mu buhungiro babona ibyo bifuzaga: Perezida w’Amerika Donald Trump.

Bashimiye Trump wafashe Maduro

Ati: “Ni ibyiyumvo bigoye gusobanura. Yaradufashije cyane… sinzi icyo navuga uretse kuvuga nti murakoze”.

Abandi bo babona igwa rya Maduro nk’amahirwe mashya ashobora gufungurira Venezuela ejo hazaza heza.

Luis Atristain w’imyaka 21 yagize ati: “Trump yakoze ibi ku nyungu z’Abanyavenezuela.” Nubwo yavukiye i Miami, Atristain yamaze igice cy’ubuto bwe muri Venezuela. Yambaye ingofero itukura yanditseho “Make America Great Again” [intego ya Trump], avuga ko igwa rya Maduro rizafasha Venezuela gusubira ku murongo w’ubukungu nyuma y’imyaka myinshi y’izamuka rikabije ry’ibiciro n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze.

Yagize ati: “Venezuela ni kimwe mu bihugu bikungahaye cyane ku isi mu mutungo kamere. Amerika izinjiramo, isubize ubuzima mu nganda. Peteroli yonyine ifite agaciro ka miliyari nyinshi, cyangwa na tiriyari. Bizafasha igihugu kongera kwiyubaka”.

Avuga ko Abanyavenezuela benshi baba muri Amerika bazasubira mu gihugu cya bo. Ati: “Amafaranga azinjira menshi, hazabaho amahirwe menshi”.

Nubwo benshi bishimiye ihirikwa rya Maduro, hari n’abagaragaje impungenge ku kizakurikiraho. Hari urujijo rwiyongereye nyuma y’itangazo Trump yatanze ku wa Gatandatu, aho yavuze ko Amerika “izacunga” Venezuela binyuze mu itsinda rizakorana n’Abanyavenezuela “kugira ngo igihugu kigende neza”.

Ana Maria, utuye i Doral, yagize ati: “Sinzi icyo bivuze cyangwa urwego rwo kwivanga kw’Amerika. Tuzareba uko bigenda. Ariko ubu turi mu bishimiye ko Maduro yagiye”.

Bamwe bavuga ko bashaka ko María Corina Machado, utavuga rumwe n’ubutegetsi, ari we waba Perezida

Hari n’abandi byateye urujijo amagambo ya Trump wavuze ko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, María Corina Machado, “adafite inkunga n’icyubahiro bihagije mu gihugu” byo kuba yakiyobora.

Mateos we ntiyishimiye igitekerezo cy’uko Delcy Rodríguez, visi perezida wa Venezuela, cyangwa undi uwo ari we wese wo mu butegetsi bwa Maduro yagira uruhare mu miyoborere y’ahazaza h’igihugu.

Mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo ku wa Gatandatu, Rodríguez yavuze ko yiteguye gukorana n’Amerika mu gihe kiri imbere.

Ariko Mateos yavuze ati: “Ndashaka ko babyumva neza. Ntidushyigikiye ubutegetsi bwa Delcy Rodríguez cyangwa undi uwo ari we wese wagize uruhare mu butegetsi bwa Maduro. Baranduye kandi barononekaye. Dushyigikiye María Corina Machado na Edmundo González. Ibyo ni byo Abanyavenezuela bashaka, kandi twabigaragaje mu matora”.

Marquez we yavuze ko adafitiye icyizere Rodríguez n’abandi bo muri leta. Ati: “Abari ku butegetsi na bo bafite imiryango ya bo mu mahanga. Ariko bo ni ikindi kintu. Bafite ububasha. Ntibigeze bababara nk’uko twe twababaye”.

Izuba rigiye kurenga mu birori byabereye i Doral, hari abagaragaje impungenge ko nta n’umwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri Venezuela — yaba Machado, Rodríguez cyangwa González — uzashobora kuyobora igihugu mu gihe cya vuba.

Elkin, umukozi mu by’itumanaho utashatse gutangaza izina rye ryose, yagize ati: “Nta n’umwe muri bo uzashobora gufata ubutegetsi ubu ngubu. Donald Trump ni we uzabikora by’agateganyo… ni we uzafasha Venezuela kunyura mu nzibacyuho iganisha ku miyoborere ibereye bose”.

40 % by’abatuye i Doral muri leta ya Florida , bakomoka muri Venezuela

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *