AmakuruImyidagaduro

Umunyafurika wa mbere yahawe igihembo cya Grammys Lifetime Achievement Award

Nyuma y’imyaka myinshi abafana bamwambitse ikamba nk’umwami w’injyana ya Afrobeat, nyakwigendera Fela Kuti ubu yemejwe ku mugaragaro n’abahanga n’inzego zikomeye z’umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria azahabwa igihembo cya “Grammys Lifetime Achievement Award”, gihabwa abahanzi bagize uruhare rukomeye mu muziki ku isi, nubwo yitabye Imana hafi imyaka 30 ishize afite imyaka 58.

Umuhungu we akaba n’umucuranzi, Seun Kuti, yabwiye BBC ko Fela yamaze igihe kinini ari mu mitima y’abantu, ashimangira ko kuba Grammys imwemeye ari intsinzi ikomeye. Yagize ati: “Fela yari asanzwe ari intwari mu mitima ya benshi. Kuba Grammys imwemeye ubu, ni intsinzi ebyiri zishimishije”.

Seun Kuti yongeyeho ko iki gihembo kigaragaza ukuri n’akamaro k’ubuzima n’umurage wa se.

Rikki Stein, wari inshuti ya hafi ya Fela Kuti ndetse akanamuyobora mu muziki, yavuze ko nubwo Grammys yatinze kumuha iki gihembo, ari byiza ko cyatanzwe aho kuba kitigeze gitangwa. Yabwiye BBC ko Afurika mu bihe byashize itahabwaga agaciro gahagije ku ruhare rwa yo mu muziki, ariko akemeza ko ibintu biri kugenda bihinduka.

Ibi bibaye mu gihe injyana ya Afrobeats ikomeje kuganza ku rwego mpuzamahanga, ari na byo byatumye mu 2024 Grammys ishyiraho icyiciro gishya cya Best African Performance. Muri uwo mwaka kandi, undi muhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Burna Boy, yatoranyijwe mu cyiciro cya Best Global Music Album.

Nubwo bimeze bityo, Fela Kuti azaba ari we Munyafurika wa mbere uhawe igihembo cya Grammys gihabwa abahanzi ku bw’umusanzu wa bo w’ubuzima bwose, nubwo atakiriho. Iki gihembo cyatanzwe bwa mbere mu 1963, gihabwa umuhanzi w’Umunyamerika n’umukinnyi wa filime, Bing Crosby.

Uyu mwaka kandi, abandi bahanzi bazahabwa iki gihembo barimo Carlos Santana, umucuranzi wa gitari w’Umunyamerika ukomoka muri Mexico, Chaka Khan uzwi nka Queen of Funk, ndetse na Paul Simon.

Umuryango wa Fela Kuti, inshuti ze n’abandi bafatanyabikorwa be mu muziki bazitabira umuhango wa Grammys, aho bazakira igihembo cye mu izina rye.

Fela Kuti (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *