Umunyakenya warwaniraga Uburusiya yiciwe muri Ukraine
Ishami rishinzwe ubutasi mu gisirikare cya Ukraine ryatangaje ko ryabonye umurambo w’Umunyakenya wiciwe mu burasirazuba bwa Ukraine, aho yari yaragiye kurwana muri icyo gihugu ku ruhande rw’Uburusiya.
Iryo shami rivuga ko umurambo w’uwo Munyakenya witwa Clinton Nyapara Mogesa, wari ufite imyaka 29, wabonetse ku birindiro by’ingabo z’Uburusiya mu Ntara ya Donetsk, nyuma y’igitero cyapfubye.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 31 Mutarama 2026, ubutasi bw’igisirikare cya Ukraine bwavuze ko Mogesa yari asanzwe atuye kandi akorera muri Qatar mbere yo kwinjira mu gisirikare cy’Uburusiya. Nyuma ngo yaroherejwe ku rugamba amaze guhabwa amahugurwa make cyane, nk’uko bivugwa n’abategetsi ba Ukraine.
Iryo shami rivuga ko Mogesa yapfiriye mu gitero bise “meat assault”, bisobanura ibitero byo ku butaka byoherezwamo abantu benshi, kandi ko ingabo z’Uburusiya zitabashije gutwara umurambo we.
Abategetsi ba Ukraine banatangaje ko uwo murambo wabonetse ufite impapuro z’inzira z’abandi Banyakenya babiri, bagakeka ko na bo bashobora kuba ari Abanyakenya bari mu myiteguro yo koherezwa ku rugamba.
Muri iryo tangazo, ishami ry’ubutasi bw’igisirikare cya Ukraine ryaburiye abanyamahanga kwirinda kujya mu Burusiya cyangwa kwemera ibyifuzo by’akazi bitangwa muri icyo gihugu, cyane cyane akazi katemewe n’amategeko cyangwa katagaragazwa neza.
Rivuga riti: “Kujya mu Burusiya bikubiyemo ibyago bikomeye byo koherezwa ku rugamba udahawe amahugurwa ahagije, bigatuma amahirwe yo kurokoka aba make cyane cyangwa ntabeho”.
Ibi bibaye nyuma y’uko leta ya Kenya itangaje ko Abanyakenya 18 bari baragiye kurwana mu Burusiya barokowe bagasubizwa mu gihugu, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umunyamabanga mukuru ushinzwe ibikorwa bya Leta.

