AmakuruPolitiki

Umunyamabanga Mukuru wa OIF yakiriye Minisitiri Nduhungirehe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie “OIF”), Louise Mushikiwabo yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, ku cyicaro cy’uyu muryango i Paris mu Bufaransa.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa “X” rw’uyu muryango, bahuye mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango ndetse no kurebera hamwe aho imyiteguro y’inama y’abaminisiti b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane b’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango izabera i Kigali guhera ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ugushyingo 2025 igeze.

Insanganyamatsiko y’iyi nama izabera muri “Kigali Convention Center” ntiratangazwa, ariko indi nama iheruka kuba muri uyu mwaka wa 2025 yahuje ba minisitiri b’umuco, yakoresheje insanganyamatsiko igira iti: “Gira ijambo” mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe ururimi rw’Igifaransa n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umuco.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu na za guverinoma 88 bigize uyu muryango ndetse rugiye kwakira iyi nama ya 46 nyuma y’iyahuje ba minisitiri b’umuco yabereye i Québec muri Kanada (Canada) guhera tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2025.

Louise Mushikiwabo yayoboye uyu muryango kuva muri Mutarama 2019, yongera gutorerwa kuwuyobora muri manda ya kabiri mu Gushyingo 2022. Mbere y’uko ajya muri izi nshingano yari asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yakiriye Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *