Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna aritegura kurushinga
Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) no kuri Magic FM yateye intambwe mu rukundo nyuma yo kwambika impeta umukunzi bitegura kurushingana.
Uyu munyamakuru yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, yanditse agira ati “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. tuzahorane iteka.”
Nyuma y’ubu butumwa ndetse n’amafoto y’aba bombi, benshi bamwifurije ibyiza barimo n’abanyamakuru bakorana n’abo bakoranye ndetse n’inshuti zabo.
Nka bagenzi be bakorana kuri Magic FM no muri RBA Anick Uwingabiye, Japhet Mazimpaka, Passy Kizito, Moses Iradukunda, Nadia Umutoni , Basile Uwimana, Michelle Iradukunda abandi barimo Gerald Mbabazi, Ikinyange Alice Masinzo bakoze muri RBA, nabo bifurije ishya n’ihirwe mugenzi wabo Robert McKenna.




