Umunyarwanda wa mbere yitabiriye Miss Universe
Solange Tuyishime Keita, w’imyaka 44, uhagarariye u Rwanda muri Miss Universe 2025 ibera i Bangkok muri Thailand kuva ku ya 1 kugeza 21 Ugushyingo, ari guhatana n’abahagarariye ibihugu birenga 130.
Ni umwe mu bakandida bakuze kurusha abandi muri iri rushanwa, nyuma y’uko amategeko mashya yemereye kwitabira n’abafite imyaka irenze 28, abashatse, ndetse n’abihinduje ibitsina.
Tuyishime ni Umuyobozi mukuru akaba ari nawe washinze Elevate International, umuryango ufasha abagore kwiyubakira ubushobozi no kugira ijambo mu miyoborere, kandi ni Ambasaderi wa UNICEF Canada aharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.
Solange yavukiye mu Rwanda, ava mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anyura mu bihugu bitandukanye mbere yo kwimukira muri Canada afite imyaka 13.
Yize itangazamakuru n’imiyoborere, ubu azwi cyane muri Ottawa nk’umwe mu bagore baharanira impinduka n’uburinganire. Mu 2023, yahawe ishimwe rya “Order of Ottawa” kubera uruhare rwe mu guteza imbere abagore.
Bivugwa ko Tuyishime ashobora kuba yitabiriye Miss Universe ku giti cye, yiyishyuriye amafaranga asabwa n’itsinda ritegura irushanwa, kuko uburenganzira bwo guhagararira igihugu bushobora gutwara hagati y’a’ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10.000$) n’ibihumbi magana ane (400.000$) bitewe n’isoko ry’iryo rushanwa n’amasezerano.


Solange Tuyishime Keita uhagarariye u Rwanda muri Miss Universe
