AmakuruUbumenyi

Umunyeshuri usoza ayisumbuye yakatiwe imyaka 6 azira kwita Gen. Muhoozi “umutinganyi”

Umusore w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ateye ubwoba yerekeye Perezida Yoweri Museveni naGen. Muhoozi Kainerugaba.

Edison Ssemugenyi wo mu Karere ka Lwengo yakoresheje konti ye ya TikTok “@iam_edson” atangaza ko Perezida Museveni yapfuye, ndetse avuga ko Gen. Muhoozi ari mu rukundo n’uwo bahuje igitsina, ibyo byose bikaba ari ibinyoma.

Yemeye icyaha imbere y’umucamanza mukuru wa Nakawa, Esther Nyadoi, wavuze ko Perezida na Gen. Muhoozi bagomba kubahwa kandi ko ubutumwa bugamije kugirira abandi nabi butagomba gufatwa nk’ibintu byoroheje.

Nubwo amategeko yemera ko umuntu yakwishyura ihazabu, Nyadoi yavuze ko hari hakenewe igihano cy’igifungo. Ariko kandi yagaragaje ko Ssemugenyi ari inshuro ya mbere akurikiranweho icyaha, ko akiri umunyeshuri kandi ko yemeye icyaha bikorohereza urukiko kudatakaza umwanya.

Ssemugenyi yasabye imbabazi, avuga ko ari hagati mu bizamini ndetse ko uru rubanza rwagize ingaruka ku babyeyi be.

Nubwo yemeye icyaha cyo gukwirakwiza amakuru agamije kugirira abandi nabi, yahakanye ikindi cyaha cy’urwango rushobora kumuviramo igifungo cy’imyaka itanu.

Ubushinjacyaha buvuga ko yanashyizeho ubutumwa buvuga ngo “Museveni ni umujura”, ibintu ubushinjacyaha buvuga ko bishobora guteza urwango n’amakimbirane kuri Perezida.

Urubanza ku cyaha cy’urwango ruzatangira mu mizi ku wa 16 Mutarama 2026.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *