Umupaka wa Gatumba ntuteze gufungurwa vuba aha – CNDD-FDD
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yavuze ko umupaka wa Gatumba udateze gufungurwa vuba, asaba Abarundi kudateganya kujya i Uvira.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 2 Mutarama 2026.
Yagize ati: “I Uvira harafunzwe nk’i Gasenyi no kuri Ruhwa (ahahana imbibi n’u Rwanda). Ntimuvuge ngo ejo ndajya i Uvira, kujyayo gukora iki?”
Uyu mupaka wa Gatumba uhuza u Burundi n’umujyi wa Uvira wo muri Kivu y’Epfo muri RDC, uzwi nka Kavimvira.
Uvira iherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23, Congo ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda rubihakana rukavuga ko rwafashe ingamba zo kwirinda.
Ndikuriyo yavuze ko atari M23 yafashe Uvira, ahubwo ko ari u Rwanda. Yagize ati: “Ni u Rwanda. Uvira ntiyafashwe na M23, yafashwe n’u Rwanda.”
Ibi bije mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye na we amaze iminsi ashinja u Rwanda guhungabanya umutekano w’akarere, mu gihe u Rwanda rutigeze rugira icyo rubivugaho.
Ku bijyanye n’amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda, Ndikuriyo yagize ati: “N’ubu turacyabaza tuti: ‘Ayo masezerano avuga iki’”?
Yemeje kandi ko ingabo z’u Burundi zigikora muri Congo. Ati: “Ingabo z’u Burundi ntizavuye muri Congo kuko dufitanye amasezerano y’ubufatanye na Leta ya Congo”.
Nubwo M23 yigeze kuvuga ko yafashe abasirikare b’u Burundi i Uvira, umubare wa bo n’uko byagenze ntibyigeze bitangazwa ku mugaragaro.
Jason Stearns, inzobere ikurikirana ibibera mu karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zishobora kuba zirenga ibihumbi 10, anavuga ko ifatwa rya Uvira ryabaye igihombo ku Burundi kuko bwatakaje inzira y’ingenzi y’ubuhahirane n’urujya n’uruza.

Reverien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD ryo mu Burundi, riri ku butegetsi
