AmakuruPolitiki

Umupaka wa Gatumba-Uvira wafunguwe

Umupaka wa Gatumba na Kavimvira waraye wongeye gufungurwa nyuma y’amezi make wari umaze ufunze, bitewe n’uko umutwe witwaje intwaro wa M23 warwanyaga igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wafashe umujyi wa Uvira mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, uhana imbibi n’akarere ka Gatumba ko mu Ntara ya Bujumbura. Urujya n’uruza hagati y’ibi bice byombi rusanzwe ari rwinshi, cyane cyane kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abaturage bayikoresha buri munsi.

Ifatwa rya Uvira ryafashwe nk’inkuru mbi ku Mujyi wa Bujumbura, ufatwa nk’umutima w’ubukungu bw’u Burundi. Nyuma y’igihe, M23 yavuye muri uwo mujyi bitewe n’igitutu cy’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igihe uwo mupaka wafungurwaga ku wa Mbere w’ejo hashize, ntihabaye urujya n’uruza rwinshi nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko ufunzwa.

Abagaragaye cyane ni abagore n’abana bari bafite imitwaro ku mitwe, basubiraga iwabo muri RDC nyuma y’amezi arenga abiri bari bamaze mu buhungiro mu Burundi.

Nk’uko tubikesha BBC, Mwavita Françoise, umwe muri abo bagore basubiraga muri RDC, yagize ati: “Twanyuze mu bihe bikomeye ariko twarabyihanganiye. Ndashimira Imana kuba uyu mupaka wongeye gufungurwa kugira ngo nsubire iwacu”.

Abandi bishimiye ifungurwa ry’umupaka ni abatunzwe n’ibikorwa by’ubwikorezi n’ubucuruzi bukorerwa kuri uwo mupaka, harimo abakora akazi ko kwambutsa abantu n’imizigo ku mpande zombi.

Innocent Akimana, uyobora ihuriro ry’abatwara imizigo bakoresheje utugare twihariye dukoreshwa n’abafite ubumuga, yagize ati: “Turishimye cyane kuko ubuzima bugiye kongera gusubira ku murongo nyuma y’uko bwari bwarahagaze. Twizeye ko ibintu bigiye kongera kumera neza nk’uko byahoze, kuko twari mu bihe bitoroshye”.

Jean Paul Ndayarwanije, umushoferi, na we yagize ati: “Nk’abashoferi twatwaraga abantu n’ibintu dukoresheje amasosiyete atwara abagenzi, twabuze akazi kubera ko imipaka yari ifunze. Igihombo cyari kinini cyane.

“Twe nk’abapangayi, bamwe twirukanywe mu mazu kubera ko tutashoboraga kwishyura ubukode. None ubu akazi kigiye kongera gutangira, turizera kongera kwiyubaka, gushaka akazi no gutuma abana bacu babaho neza”.

Uyu mupaka wafunguwe nyuma y’uko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango CNDD-FDD uri ku butegetsi mu Burundi yari yatangaje ko abaturage batagomba gutegereza ko umupaka wa Gatumba uzafungurwa vuba.

Ku wa 2 Mutarama 2026, Reverien Ndikuriyo yabwiye abanyamakuru, ari imbere y’abanyamuryango benshi ba CNDD-FDD, ati: “I Uvira hafunze nk’uko bimeze i Gasenyi no ku Ruhwa ku mupaka w’u Rwanda. Ntimukavuge ngo ejo nzajya i Uvira; muzajyayo gukora iki?”

Igihe umupaka wa Gatumba wafungurwaga, habonetse impunzi z’abakongomani ziri gusubira iwabo (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *