Umupfumu yatawe muri yombi ashinjwa uburiganya bwa miliyoni 46 z’amadolari
Umubyeyi n’umwana we w’umukobwa, umwe avuga ko ari umupfumu, undi akaba umutubuzi, batawe muri yombi bashinjwa uburiganya bukomeye bugera kuri miliyoni 46 z’amadolari ya Australia (miliyari zirenga 43 FRw) bakoreye Abanya-Viyetinamu batishoboye baba muri Australia.
Umubyeyi w’imyaka 53 yafatiwe i Dover Heights muri Sydney hamwe n’umukobwa we w’imyaka 25. Polisi ivuga ko bari mu gikundi cy’ingenzi mu itsinda ry’uburiganya no gutunga amafaranga mu buryo bw’amahugu.
Umubyeyi yashukaga abantu gufata inguzanyo, akazigabanyamo, avuga ko yabonye ko umukire w’umuhanga azabafasha. Yategetswe kutarekurwa mu gihe agomba kugezwa mu rukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, naho umukobwa we ararekurwa kuko azaburana muri Mutarama 2026.
Uyu mubyeyi akurikiranyweho ibyaha 39 birimo kuyobora itsinda ry’ubugizi bwa nabi no kwiba amafaranga mu buriganya. Umukobwa we akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gukoresha amafaranga y’ubujura no kuba mu itsinda ry’ubugizi bwa nabi.
Mu gihe bafatwaga, mu rugo rwa bo hasanzwe ibikoresho by’amamiliyoni, polisi yahasanze inyandiko z’imari, telefoni ngendanwa, udukapu two mu ntoki, zahabu ya garama 40 ifite agaciro k’amadolari ya Australia 10,000, ndetse n’andi madolari ya Australia 6,600.
Polisi yatangaje ko uwo mubyeyi yari umuntu w’icyubahiro mu muryango we kandi abantu bamwizeraga, akabwiriza abantu bafite ibibazo by’amafaranga ko umukire uzabafasha, abanyujije mu gufata inguzanyo mu ibanga.
Mu gufata aba bagore, abashinzwe iperereza banafatiriye umutungo wa bo ufite agaciro ka amadolari ya Australiya miliyoni 15 wiyongereye kuri miliyoni 60 zari zafatiriwe mu iperereza ryagutse ryatangijwe umwaka ushize ku bantu bakora uburiganya.
Polisi yavuze ko abantu barenga cumi n’abiri bamaze gufatwa, bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura n’ikoreshwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi biteganyijwe ko hazafatwa abandi, cyane cyane abari inyuma y’ibi bikorwa by’iri tsinda ry’ubugizi bwa nabi harimo abunganira abantu mu nkiko, abacungamari n’abashoramari mu mitungo.
